× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo ya Bruce Melodie na Meddy, The Ben na Israel Mbonyi zatangiye guhanganishwa zitarasohoka

Category: Artists  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Indirimbo ya Bruce Melodie na Meddy, The Ben na Israel Mbonyi zatangiye guhanganishwa zitarasohoka

Abahanzi bane bafatwa nk’abakomeye kurusha abandi mu Rwanda, Meddy, Israel Mbonyi, Bruce Melodie na The Ben, nyuma yo gutangaza ko babiri babiri bagiye gusohora indirimbo bamaze iminsi bakoraho, abafana batangiye kuzihanganisha zitarasohora.

Indirimbo imwe izava hagati ya Meddy na Bruce Melodie, izaba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana, kuko Meddy wiyeguriye ivugabutumwa atasubira mu ndirimbo zisanzwe, izo Abakristo n’abasenga bose muri rusange bita iz’isi.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie, kuko nk’uko ubwe yabitangarije itangazamakuru, yavuze ko iyi ndirimbo izaba ari imwe mu ziri kuri album azasohora muri Gicurasi 2024. Mbere yo kuyisohora, yavuze ko izabanza kwamamazwa, kugira ngo izasohoke abantu biteguye.

Ku rundi ruhande, indirimbo izava hagati ya The Ben na Israel Mbonyi, izaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga The Ben acururizaho umuziki we, kuko nk’uko ubwe yabitangaje, iyi izaba iya kabiri mu ndirimbo yasezeranyije abafana be ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss FM cyo mu Kuboza, mu mwaka ushize wa 2023, ari hafi gukora ubukwe.

Abafana ntibabona uku gukorana hagati y’aba bahanzi nk’ibintu bisanzwe. Bavuga ko biri gukorwa mu rwego rwo guhangana, bashingiye ku ngingo zikurikira:

Umuhanzi Itahiwacu Bruce cyangwa Bruce Melodie uririmba indirimbo z’isi, amaze iminsi avugwa mu nkuru nyinshi z’itangazamakuru ko atumvikana na Mugisha Benjamin cyangwa The Ben na we uririmba indirimbo zisanzwe.

Amagambo amuvugaho, atuma bamwe bavuga ko aba amushotora, ahangana na we, n’ibindi. (Ibi byose ni ibivugwa n’abafana, nta na rimwe bo ubwabo bivugiye ko bahanganye).

Iri hangana rivugwa n’abafana baritwerera Bruce Melodie na The Ben, riri mu byabaye intandaro yo guhanganisha n’indirimbo zigiye gusohoka.

Bavuga ko bombi, Bruce Melodie na The Ben, bifashishije umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kandi bo baririmba iz’isi. Melodie yitabaje Meddy, The Ben na we ahita yitabaza Israel Mbonyi.

Nubwo The Ben avuga ko akunda Imana kandi ko hari igihe azayikorera, ariko ntiyigeze atangaza byeruye ko aretse umuziki w’isi. Uko asohora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, urugero nka Thank You na Ndaje, ni kimwe n’uko Melodie yakoze Urabinyegeza. Bose nta n’umwe watangaje ko aririmba izihimbaza Imana gusa.

Amatora akomeje gukorwa ku mbuga nkoranyambaga, ku ndirimbo izaba irusha indi ubwiza, hagati y’aba bahanzi bahanganisha, bakanabaremera amatsinda (Teams), Team B (ya Bruce Melodie) na Team B (ya The Ben).

Indirimbo zizava hagati y’abahanzi bane bakomeye babiri babiri, zatangiye guhanganishwa

Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana hagati ya Meddy na Bruce Melodie iri hafi

Indirimbo ya Israel Mbonyi na The Ben izasohoka muri Werurwe 2023

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.