Korali Abarinzi ibarizwa muri ADEPR Ruturusu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hashimwe Yesu”, igamije gushimira Yesu Kristo ku bw’umurimo yakoze wo guhuza abantu n’Imana no kubaha amahirwe yo kwitwa abana b’Imana.
“Hashimwe Yesu”, indirimbo ishingiye ku gushima Kristo
Mu rwego rwo gukomeza ubutumwa bwayo, Korali Abarinzi iherutse gushyira hanze indirimbo “Hashimwe Yesu”, igamije guhamya no gushimira Yesu Kristo ku byo yakoreye abamwizera.
Indirimbo ishimira Kristo by’umwihariko ku murimo wo guhuza abantu n’Imana, bigatuma abamwemera bahabwa umugisha wo kwitwa abana b’Imana ihoraho.
Ni ubutumwa bwubakiye ku gushima no guhamya ibyo Yesu amaze gukorera abamwizera, aho Abarinzi ikoresha umuziki mu kwibutsa abantu ineza ya Kristo n’umwanya bafite mu Mana.
Album ya gatatu iri gutegurwa
Nyuma yo gushyira hanze “Hashimwe Yesu”, Korali Abarinzi irateganya gukomeza gusangiza abakunzi bayo ibindi bihangano byibanda ku bikorwa by’Imana.
Perezida wa Korali Abarinzi, Murebwayire Jeannine, yavuze ko hari indi ndirimbo iri gutegurwa kandi ishobora gusohoka mu gihe cya vuba, ikazibanda ku guha Imana icyubahiro hashingiwe ku byo yakoze mu buzima bw’abayizera.
Ati: “Tubahishiye izindi ndirimbo zivuga Imana neza, zivuga imirimo y’Imana. Hari indirimbo turimo gutegura gusohora vuba aha ivuga ko dushingiye ku byo Imana yakoze tuyihaye icyubahiro.”
Mu gihe iri gutegura album ya gatatu, Korali Abarinzi ikomeje urugendo yatangiye mu 1995, aho ikoresha indirimbo n’ibikorwa by’urukundo mu kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu.
Amateka ya Korali Abarinzi
Korali Abarinzi imaze imyaka irenga 30 ikoresha umuziki nk’umuyoboro w’ivugabutumwa, ariko ibikorwa byayo ntibigarukira ku ndirimbo gusa. Abarinzi kandi ikora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye no kugaragaza mu bikorwa ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Kuva ku baririmbyi 15 kugera kuri 75
Korali Abarinzi yatangiye urugendo rwayo mu 1995, ubwo itsinda ry’abanyamasengesho ryatangiraga gukorera mu cyumba cyari i Kanombe. Nyuma, ryaje kwihuza n’irindi tsinda ry’abanyamasengesho ryari mu Rugando, bose bakaba bari abanyetorero mu Bibare.
Ku wa 29 Ukwakira 1996, abo banyamasengesho bahurijwe muri korali ya kabiri yo muri Bibare, yahawe izina rya Korali Abagenzi. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi 15.
Nyuma yo gutoranya abayobozi bayo, hafashwe umwanzuro wo guhindura izina, maze mu ntangiriro za 1998 iba Korali Abarinzi.
Ku wa 20 Mata 1998, Paruwasi ya Bibare yohereje iyi korali kuvuna Itorero rya Ruturusu, ari na ho yakomereje umurimo wayo w’ivugabutumwa.
Kuva icyo gihe, Korali Abarinzi yakomeje gukura no kwagura umurimo wayo, kugeza ubwo ubu igizwe n’abaririmbyi 75. Imyaka imaze ikora, yamaze gushyira hanze album ebyiri, mu gihe iya gatatu iri gutegurwa.
Kuri ubu, korali ibarizwa muri ADEPR Ruturusu, ariko icumbitse muri ADEPR Rehoboth, nyuma y’uko urusengero rwa Ruturusu rufunzwe.
“Abarinzi” bafite ubutumwa bwo kugeza abantu kuri Kristo
Murebwayire Jeannine, uyobora Korali Abarinzi, yavuze ko umurongo wabo w’ivugabutumwa ari uwo kugeza ku bantu ubutumwa bw’uko Yesu Kristo agira neza, agakiza kandi akaba afite ubushobozi bwo guhindura amateka y’umuntu.
Ati: “Intego ni ukuzana abantu kuri Kristo no kubabwira ko Yesu Kristo agira neza, ahindura amazina mabi akakwita neza.”
Ubu butumwa babugeza ku bantu cyane cyane binyuze mu ndirimbo, ariko bakabuherekeza n’ibikorwa bigaragaza urukundo rwa gikristo.
Korali Abarinzi ivuga ko umurimo wayo utagarukira ku kuririmba, ahubwo ko igerageza no gushyira mu bikorwa ubutumwa yigisha.
Mu bikorwa byayo harimo gusura abarwayi, guhemba ababyeyi babyaye, gutabara abagize ibyago, kubakira abatishoboye no kugura Mituweli y’ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye.
Ibi bikorwa ni bumwe mu buryo iyi korali ikoresha mu kugaragaza ko ubutumwa bwiza budakwiye kuba amagambo gusa, ahubwo ko bugomba no kugaragarira mu rukundo, gufashanya no kwita ku bandi.
Korali Abarinzi basohoye ’Hashimwe Yesu’, indirimbo yo gushimira Kristo wahuje Imana n’abantu
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "HASHIMWE YESU" YA KORALI ABARINZI
Iyi choral Abarinzi ndayiza ifite imirimo myiza yo gufasha abantu mu buryo bitandukanye Kandi ikagira nibihangano byiza mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
Hashimwe Yesu Watwunze N’Imana
Nukuri rwose iyi ndirimbo ninziza cyaneee
Imana ibahe umugisha mwinshi cyaneee
Imana ikomeze ibagure nukuri kandi ibakomereze amaboko.