Urukundo ni urugendo rurerure rutagira icyapa cyanditseho aho ruzarangirira. Rimwe rutangirira ku ijambo rito, akarebana n’umuntu amaso akamubaza mu mutima ati: “Mbese ni wowe nari ntegereje?” Rukagenda rukura, ibihe bikarwongerera uburemere, kugeza aho imitima ibiri itagisigira umwanya ahandi, ahubwo igahitamo kubana nk’aho yari yararemewe kuzuzanya.
Ni muri uwo murongo Murekatete Claudine yubatse igihangano cye “Nibagwire”, indirimbo y’ubusizi yamaze kugera ku bakunzi b’inganzo, ikaba isa n’isengesho ryo kwifuriza abakundana ko urukundo rwabo rutamera nk’ururabyo ruteye neza ariko rukazuma rutamaze kurabya.
Mu magambo ye, Murekatete yifuriza abakundana gukura mu rukundo, gukomera mu kwizerana no kutazimira ku nzira, kuko urukundo nyarwo atari urwo gutangirana gusa, ahubwo ari urwo kugera ku nzozi
Agira ati: “Abahiga kunkundwakaza ndi umwamikazi, muri we yimye mu mutima wanjye, ntawe ndamugera kuva mubonye ntawe bahwana mubo nigeze kumenya.”
Ni amagambo agaragaza umutima wamaze gufata icyemezo: uwo yakunze ni we wimitswemo, abandi bakaza bakagenda nk’abashyitsi banyura ku rugi rw’umutima ariko ntibabone aho bacumbika.
Murekatete ntiyerekana urukundo nk’isoko ry’ibintu cyangwa irushanwa ry’ubutunzi. Ahubwo aravuga ati: “Ni isanzure nahawe ngo njye nihoranira ibyishimo,”anibutsa ko kwifuza ibirenze urugero bishobora gutandukanya imitima bikayisigira ishavu.
Kuri we, ibyishimo by’umutima bifite agaciro karuta ibyo amaso ashobora kwifuza.
Iyo ageze ku uwo umutima we wahisemo, amagambo arushaho kuba indirimbo. Ati: “Yarariboye ndabiririmbye, yaramutanaze Imana bitarabaho, yamuhunze amasoso meza, uburere n’ubuvuke arabahiga.”
Aha ntiyishimira isura gusa; arata umuntu ku burere, ku mico no ku mutima. Ni yo mpamvu yongeraho ati: “Mwiza utagira uko usa, ni mwiza uzira iraha, roho ye yera nk’akanyange.”
Kandi urwo rukundo ni umwihariko. Murekatete aravuga ati: “Urwo ankunda ruhatse izindi,” nk’uwifuza ko ibyiza bibera mu rukundo rwe byaba isomo ku bandi bakundana.
Ni yo mpamvu “Nibagwire” yumvikana nk’umugisha uhawe abakundana bose: ngo imitima yabo ikure, ukwizerana kugwire, kwihangana kugwire, ibyishimo bigwire, kandi ibyo batangiye bitarangirira hagati y’urugendo.
Ariko inyuma y’uyu mwari w’inganzo, hari n’undi Murekatete Gisizi amaze igihe adushushanyiriza mu migani n’imvugo z’ubusizi: umukobwa w’isoni, wiyubaha kandi udapfa kugurisha amahame ye ngo abone ibyo isi imwereka.
Gisizi yamwise umwari w’amataye n’ibisage, umutima we ukaba inganzo, inganzo na yo ikaba umutima we; inganzo avuga ko yayikuye aho yari yaracumbikiwe n’umwijima, akayambutsa urwobo rwa Bayanga, akayigeza i Buntu aho ijwi ritagira uruzitiro.
Mu makuru azimije Gisizi adusangiza ahuza nyir’inganzo n’inganzo, harimo inkuru ya Mucutsumumpe uvugwaho kuba yarigeze kugerageza kumureshya akoresheje ubutunzi n’amasezerano akomeye.
Gisizi avuga ko uwo mugabo yagerageje kumwereka ibyiza by’isi, birimo inzu y’igorofa nyinshi, urugendo rwa Dubai n’amafaranga, nk’ushaka kumwumvisha ko hari ibintu byose amafaranga ashobora kugura.
Ariko Nyir’inganzo, nk’uko iyo nkuru ya Gisizi ibivuga, ntiyigeze yemera ko umutima we uhinduka isoko ryo guteza cyamunara indangagaciro.
Yamubwiye mu magambo akomeye ko amagara ataguranwa amagana, amwereka ko ubutunzi bw’umuntu butagomba kuba igipimo cy’agaciro k’umutima.
Ndetse ngo yamwibukije ko ashobora kuba ataramenya uburebure n’ubugari bw’Imana iri muri we, maze amafaranga ye akayasigaza aho yari ari, we agakomereza ku murongo we wo kubahisha Imana yamuhaye inganzo.
Inkuru isozwa igira iti" Nuko nyir’inganzo asiga mucutsumwume undi asigara agaritse umwogo w’inda ku ibuga ( yarafite inda nk’iya Ngunda ).
Iyo nkuru ya Gisizi ihuza neza n’ishusho Murekatete agaragaza muri “Nibagwire”: umugore udapima urukundo ku bikoresho, ahubwo akarupima ku mutima, ku burere, ku bwizerane no ku byishimo bibumbatiye abantu babiri. Ni wa mwari utajya ushaka ko ubwiza bw’umubiri burusha ubwiza bw’umutima ijwi.
Murekatete Claudine amaze kumira bunguri abakunzi b’inganzo, akoresheje ubusizi bwe nk’uwubaka ikiraro hagati y’umutima n’ijambo. Ibihangano nka “Iwacu bazagukoshe” “Gikebura ba ruvumbitsi” byamufashije kumenyekanisha uwo murongo w’inganzo, mu gihe “Nibagwire” we ayihariye abakundana, nk’umugisha ubasaba kudacika intege mbere y’uko urugendo rugera iyo rugana.
Kandi mu gihe “Nibagwire” yamaze gusohoka ikagenda yigisha abakundana ko urukundo rugomba gukura aho kuguma ku ntangiriro, amaso y’abakunzi b’inganzo na yo. Hari ikindi gisigo yise “Arubatse” yakoranye na Dogiteri Nsabi, aho yumvikanye atera umugongo umugabo warumaze kumutwara umutima nyamara yigize umusore.
Niba “Nibagwire” ari ugusabira urukundo gukura, “Arubatse” yo izaba ikindi gice cy’urwo rugendo rw’umutima —kuko mu rukundo, gutangirana ni intambwe imwe; kugera ni yo ntsinzi.