Ada Claudine yasohoye indirimbo nshyashya, ariko ubwiza bwayo bwatijwe akarindi n’uko yari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta.
Iyi ndirimbo yayise Nimuze. Yagiye hanze kuri uyu wa 24 Gashyantare 2024, ahagana mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Ushobora kuyumva ukigendera, ariko Paradise yanze ko wayoberwa amateka atazibagirana ayibumbiyemo. Ni amateka y’ibyishimo n’umunezero ya nyiri indirimbo, Ada Claudine.
Uyu muhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ndirimbo yamujemo bitewe n’ibyishimo yagize ubwo yari amaze kwibaruka ubuheta (umwana wa kabiri ukurikira imfura). Imfura yari imaze imyaka umunani yose idakurikizwa.
Nyuma y’ukwezi kumwe, mu birori byo kwishimira umwana wa kabiri yari yibarutse nyuma y’imyaka umunani, amagambo yamuje mu mutwe, ahita atangira kuyandika ku rupapuro akoresheje ikaramu.
Nyuma yo kuyandika yayashakiye injyana, avugana n’umucuranzi, nuko atangira kuririmba, ari byo byavuyemo indirimbo nziza iryoheye amatwi, kandi afite amashusho meza utahaga kureba, yahaye izina Nimuze.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umureberera mu bikorwa bye by’ubuhanzi (manager) Mugabe Samuel, nyuma yo gutangaza ibi byose, kugira ngo bisobanuke neza yongeyeho amagambo agira ati: “Yaje kuyirecordinga (kuyifatira amajwi n’amashusho) mu gitaramo yakoze mu minsi mike nyuma yaho. Muri make, ni indirimbo y’ishimwe (ryo kubona umwana).”
Ada Bisabo Claudine (akoresha izina Ada Claudine mu buhanzi, bahinamo ABC) yari aheruka gusohora indirimbo mu kwezi gushize yitwa Imana Yacu, iyi Nimuze ikaba indirimbo ya kabiri asohoye muri uyu mwaka wa 2024.
Azwi mu ndirimbo nyinshi zatumye amenyekana nk’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo yasohoye mu myaka ishize zirimo Izina Ryawe, Witinya n’izindi.
Ada Claudine uzwi nka Mama Keza (imfura ye), iyi ni indirimbo ya gatatu mu ndirimbo eshanu yafatiye mu gitaramo yakoze yari yatumiyemo Pastor Papane, nyuma y’imyaka igera muri ibiri irenga yari amaze atumvikana mu ndirimbo nshya, dore ko yari aheruka izo yakoze mu gihe cya Koronavirusi.
Indirimbo yabanjirije uru rutonde rw’indirimbo eshanu, ni iyitwa Witinya, yakurikiwe n’iyitwa Imana Yacu. Nimuze ibaye iya gatatu, bivuze ko hasigaye iya kane n’iya gatanu.
Uyu mubyeyi w’abana babiri, yavukiye muri R D Congo, mu mwaka wa 1987, afite impamyabumenyi mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza (Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK) mu bijyanye n’icungamutungo. Asengera mu itorero rya Zion Celebration Temple, mu Karere ka Rubavu aho atuye ku munsi wa none.
Izi ndirimbo z’uruhererekane agejeje ku ya gatatu ari yo Nimuze, ziri kuri album ya gatatu, nyuma ya albums ebyiri aheruka gushyira hanze zirimo iya mbere yakoranye na Beersheba bise Uwagushaka Yagusanga He, n’iya kabiri yise Witinya.
Witinya ni indirimbo yakoze kera, ibarizwa kuri album ya kabiri yise Witinya. Yayisubiyemo nyuma yaho, akaba ari yo mpamvu ari yo ya mbere kuri album ya gatatu.
Ada Bisabo Claudine azwi ku izina rya Ada Claudine akoresha mu buhanzi, akitwa Mama Keza, yitirirwa imfura ye, cyangwa ABC bashaka guhina amazina ye