× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyiri HAGY Image Studio wagize uruhare mu guteza imbere serivisi za Digital mu Rwanda yakoze ubukwe

Category: Wedding  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyiri HAGY Image Studio wagize uruhare mu guteza imbere serivisi za Digital mu Rwanda yakoze ubukwe

Mu gihe uruganda rw’imyidagaduro mu Ntara y’Amajyepfo rukomeza gutera imbere, imwe mu nkuru iri kuvugisha benshi ni iy’ubukwe bwa Hagenimana Athanase ufite inzu itunganya amafoto n’amashusho ya HAGY Image Studio mu Karere ka Huye.

Hagenimana Athanase, umushoramari wamenyekanye mu bikorwa byo gutunganya amashusho, akamenyekana no mu zindi serivisi za digital, yamaze kurushinga na Ingabire Aliane ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ibi birori bije nyuma y’uko bombi basezeranye mu Murenge wa Ngoma ku wa 6 Ugushyingo 2025.

Hagenimana Athanase, uzwi cyane ku izina rya HAGY, amaze imyaka agaragaza ubwitange mu iterambere ry’umurimo wo gutunganya amashusho n’amafoto mu Karere ka Huye no mu Majyepfo yose muri rusange.

Nubwo akuriye Hagy Image Studio, ikigo cyamaze kumenyekana mu gufata no gutunganya amashusho y’ibirori n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi, abamukurikiranira hafi bavuga ko ibyo akora birenze ibikorwa by’ubucuruzi, kuko yagiye agira uruhare mu guteza imbere impano z’urubyiruko rwo mu gace akoreramo.

Mu kiganiro Maurice Tuyishime, umunyamakuru akaba n’ukora ibiganiro by’amashusho yahaye Paradise, yashimangiye ko Athanase afite icyerekezo kirambye. Yagize ati: “Twaganiriye na CEO wa Hagy Image Studio, ambwira ko afite gahunda yo gufasha abahanzi n’abanyempano kugira ngo babone amahirwe yo kwigaragaza. Ni igitekerezo gifite aho gihuriye n’iterambere ry’imyidagaduro muri iyi Ntara.”

Nubwo Hagy Image Studio ikomeje kwaguka no kuvugurura serivisi zitandukanye zijyanye n’itangazamakuru rishingiye ku mashusho, amakuru ahari agaragaza ko nyuma y’ubukwe hazatangizwa ikiganiro kiziguye (live talk) kigaruka ku mishinga mishya y’iki kigo.

Ni gahunda biteganyijwe ko izaha urubyiruko rwinshi urubuga rwo kumenya amahirwe mashya ari kuvuka mu rwego rwo guteza imbere ibihangano n’ubushobozi bwabo.

Ubukwe bwa Hagenimana Athanase na Ingabire Aliane bwitabiriwe n’abahanzi, inshuti, n’abavandimwe, bukaba buvugwa nk’umwe mu mihango yagize umwihariko mu Karere ka Huye muri uyu mwaka.

Abatashye ubukwe bishimiye kubana na Derrick Don Divin wasusurukije abitabiriye ubukwe. umuhanzi Janvier uzwi ku izina rya Care mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yatunguranye mu bukwe aririmbira abageni ndetse aririmba indirimbo ye yakunzwe n’abatari bake, ari yo yamwitiriwe, ni ukuvuga iyitwa Care.

Mu gihe hari abashimira uburyo uyu muyobozi akomeje gutanga umusanzu mu myidagaduro y’Amajyepfo, hari n’ababona ko ubukwe bwe bwari intangiriro y’indi mishinga izafasha kwagura uruganda rw’amashusho n’itangazamakuru ryifashisha ikoranabuhanga muri ako karere.

Imwe mu nkuru iri kuvugisha benshi mu Ntara y’Amajyepfo ni iy’ubukwe bwa Hagenimana Athanase ufite inzu itunganya amafoto n’amashusho ya HAGY Image Studio mu Karere ka Huye

Abatashye ubukwe bishimiye kubana na Derrick Don Divin

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.