Korali Agape, imwe mu makorali amaze imyaka myinshi akora umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, yatanze umwitamgirizwa ku bakunzi ba gospel ibateguza igitaramo gikomeye cyiswe “Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2”, kizahuriza hamwe abahanzi, amakorali n’umuvugabutumwa mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, guhera saa 2:00 PM, muri Kigali Serena Hotel , kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Ni igitaramo Chorale Agape yateguye mu rwego rwo gushimira Imana ku byo yakoze, ibyo ikomeje gukora ndetse no guhuriza hamwe abakristo n’abakunzi ba Gospel mu gihe cyihariye cyo kuramya, guhimbaza no gutekereza ku Ijambo ry’Imana.
Papi Clever & Dorcas, Rutayisire n’abandi bategerejwe nk’abagabura beza b’Umwami Yesu Kristo
Muri iki gitaramo, Chorale Agape izaba ifite abatumirwa batandukanye bafite amazina azwi mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Harimo Papi Clever & Dorcas, bazatanga umusanzu wabo binyuze mu ndirimbo, ndetse na Rev. Dr. Antoine Rutayisire, uzageza ku bitabiriye ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.
Ku ruhande rw’amakorali n’amatsinda yo kuramya, hazaba harimo Chorale Jehovah Jireh ibarizwa muri ADEPR, Believers Worship Team na Chorale Bethel zo muri EPR. Ibi bituma “Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2” iba umwanya uzahuza impano zitandukanye, ariko zifite intego imwe yo guhimbaza Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Dushime Uwiteka”, ishingiye ku Zaburi 143:5–6. Chorale Agape ivuga ko yahisemo iyi nsanganyamatsiko mu rwego rwo kwibutsa abantu kwibuka imirimo y’Imana, kuyishimira no gukomeza kuyiringira.
Ni ubutumwa buhamagarira abantu kutibanda gusa ku byo banyuramo, ahubwo bakibuka ibyo Imana yakoze n’uburyo yakomeje kubarinda no kubayobora. Ni muri uwo murongo Chorale Agape yateguye iki gitaramo nk’umwanya wo gusangira ibyishimo byo kuramya no gushimira Imana.
Chorale Agape imaze hafi imyaka 30 mu ivugabutumwa
Chorale Agape yashinzwe ku wa 1 Kamena 1997, ikaba ikorera umurimo w’Imana muri EPR Paroisse ya Kiyovu. Kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 60, kandi mu myaka hafi 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, yakomeje gukoresha indirimbo mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kwegera Imana.
Umwaka wa 2027 uzaba uw’umwihariko kuri Chorale Agape kuko izaba yujuje imyaka 30 imaze ikora uyu murimo.
Mu rwego rwo kwitegura uwo mwaka udasanzwe, Chorale Agape ifite gahunda yo gukomeza kwagura ivugabutumwa ryayo, harimo no gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu benshi, ndetse no hanze y’u Rwanda.
“Dushime Uwiteka” ishobora kuba igitaramo ngarukamwaka
Chorale Agape irifuza ko “Dushime Uwiteka Live Concert” itaba igikorwa cy’umunsi umwe gusa, ahubwo ikazaba kimwe mu bitaramo ngarukamwaka ihuza abakristo, amakorali, abahanzi, amatsinda yo kuramya n’abakunzi ba Gospel mu bihe byo kuramya no gushimira Imana.
Mu 2027, iki gitaramo kizaba gifite umwihariko wo gufasha Chorale Agape kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ikifatanya n’abakunzi bayo, inshuti ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Chorale Agape irahamagarira abakristo, amatorero, urubyiruko, imiryango n’abakunzi ba Gospel kuzitabira iki gitaramo, bakaza gusangira umwanya wo kuramya, guhimbaza no gushimira Imana.
“Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2” izaba ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, guhera saa 2:00 PM, muri Kigali Serena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Insanganyamatsiko y’igitaramo ni “Dushime Uwiteka”, ishingiye kuri Zaburi 143:5–6, naho abatumirwa bakazaba Chorale Jehovah Jireh, Believers Worship Team, Chorale Bethel, Papi Clever & Dorcas na Rev. Dr. Antoine Rutayisire.