× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twongeye twanyweye! Amatariki y’ubukwe bwa Reagan Da Promota na Yvonne yamenyekanye

Category: Love  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Twongeye twanyweye! Amatariki y'ubukwe bwa Reagan Da Promota na Yvonne yamenyekanye

Umuhanzi Reagan Da Promota uri mu bahagaze neza cyane mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda, yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Yvonne aherutse kwambika impeta.

Nk’uko bigaragara ku butumire bw’aba bombi Paradise.rw ifitiye kopi, ubukwe bwabo buzaba tariki 02/07/2023 bubere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lea ya Tennessee mu Mujyi wa Nashville. Icyakora n’abatuye mu bindi bihugu bahawe ikaze muri ubu bukwe.

Ni ubukwe butegerejwe na benshi dore ko hari hashize igihe kitari gito batangije urugendo ruganisha ku kurushinga ubwo Reagan yambikaga impeta Yvonne yihebeye, umukobwa wanyuze umutima we kurusha abandi bose ari nayo mpamvu yamutoranyije.

Reagan Da Promota wagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano nshya muri Gospel, kuwa 12 Kamena 2021 ni bwo yashinze ivi ku butaka asaba Yvonne kuzamubera umugore, undi amubwira YEGO. Ibi bisobanuye ko habura amezi 3 kugira ngo imyaka 2 yuzuye kuva Yvonne yambitswe impeta.

Nubwo mu 2021 ari bwo byamenyekanye ko Reagan Da Promota [Kimaze Reagan] na Yvonne Teta Bagorora bari mu rukundo, bari basanzwe bakundana mu buryo bagize ibanga dore ko mu 2020 na mbere yaho bajya basohokana kandi bagaterana imitoma nk’uko Paradise.rw yabivumbuye.

Iyo umuntu agiye gukora ubukwe, inshuti ze n’imiryango bavuga ko bagiye kunywa kuko mu mico y’ibihugu binyuranye abantu baranywa bakanarya mu kwishimira intambwe abageni baba bateye. Kuba itariki y’ubukwe bwa Reagan na Yvonne yamenyekanye, abafite icyaka bashyizwe igorora.

Reagan ari mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel

Ubwo Reagan yambikaga impeta Yvonne

Bamaranye igihe, iyi foto ni iyo mu 2020

Umukobwa watwaye umutima wa Da Promota

Inshuti zabo zishimiye cyane intambwe bateye

Twongeye twanyweye!!!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.