× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubushakashatsi: Gukundana n’uwo mukorana bishobora gutuma wihanganira ibibazo

Category: Love  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Ubushakashatsi: Gukundana n'uwo mukorana bishobora gutuma wihanganira ibibazo

Icyegeranyo cyakozwe na “OpinionWay” mu gihugu cy’u Bufaransa cyagaragaje ko abakozi bane ku 10 bakundana n’abakoresha babo, mu gihe hari n’abakundana n’abakozi bagenzi babo cyangwa abakiriya.

Bamwe ngo babiterwa no kuba bamara amasaha menshi mu kazi, ntibabone umwanya wo gukundana n’abo hanze.

Iki cyegeranyo cyerekana ko abantu bakora mu biro (les fonctionnels) bamara umwanya munini mu kazi kuruta uwo bamara iwabo mu ngo. Ntibitangaje rero kuba 31% by’abo baravuze ko bakundaniye mu kazi n’abo bakorana.

Urubuga rwa Referance ruvuga ko 75% by’abakozi bataha mu ngo zabo batinze, 72% bo bagahorana umunaniro mu gihe 48% bamara igihe gito mu ngo iwabo bagahitamo gukundanira mu kazi.

Gukundana n’umuntu mukorana birashoboka nk’uko bgaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa OpinionWay, bugashyirwa ku mugaragaro tariki 03 Ukuboza 2013 mu Bufaransa.

Kugira umuntu mukundana mu kazi ngo bituma umuntu yihanganira ibibazo ashobora guhura na byo mu kazi.

Abakozi icyenda ku icumi (9/10) bakundanira mu kazi, urukundo rwabo ngo bakarugaragaza mu gihe cyo kuruhuka banywa icyayi n’igihe basangira amafunguro ya saa sita. Ibi byemejwe n’abakozi bagera kuri 76%.

Mu gihe abagera kuri 64% bavuze ko bakundanira hanze y’akazi, 34% bavuga ko gukundana n’umuntu mukorana byoroha cyane iyo abakorana bari mu kigero kimwe cy’amavuko.

Abakozi bane ku icumi (4/10) bavuze ko gukundana n’umukoresha wawe nta ko bisa, mu gihe 64% bo bavuze ko babaye inshuti n’ababazanira ibicuruzwa.

Src: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.