Caleb Flynn w’imyaka 40 y’amavuko yakatiwe gufungwa burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we, Ashley Flynn, wari umwarimu w’imyaka 37.
Caleb Flynn, wahoze ari umupasiteri ushinzwe umuziki mu rusengero muri Leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, nyuma y’uko inteko y’abacamanza imuhamije icyaha cyo kwica umugore we. Yari azwi kandi nk’umuntu wigeze kwitabira irushanwa ry’abaririmbyi rya American Idol mu 2013.
Abashinjacyaha bavuze ko ku wa 16 Gashyantare 2026, Flynn yarashe umugore we inshuro ebyiri mu mutwe ubwo yari aryamye, nyuma agategura aho icyaha cyabereye ku buryo byagaragaraga nk’aho abajura binjiye mu rugo rwabo bakamwica.
Yaje guhamagara inzego z’umutekano avuga ko hari umuntu winjiye mu nzu akica umugore we, ariko abashinjacyaha bagaragaje ibimenyetso byamagana ibyo yavugaga.
Flynn yari yavuze ko yari aryamye igihe yumvaga urusaku rw’amasasu, nyuma akabona umugore we yapfuye ari mu buriri. Abana babo babiri b’abakobwa, icyo gihe bari bafite imyaka icyenda na 11, na bo bari mu nzu.
Mu rubanza, abashinjacyaha bagaragaje ubutumwa Caleb Flynn yohererezaga Alleigha Botner, umugore bari bafitanye umubano w’urukundo ku ruhande, burimo amagambo agaragaza ko yatekerezaga kwica umugore we.
Banerekanye indirimbo zakozwe hakoreshejwe ubwenge buhangano yari yarakoreye Botner, hamwe n’amakuru yo muri telefoni ye n’isaha yo ku kuboko yamuvuguruzaga ku byo yavugaga.
Abakobwa be babiri basabye se kwemera ibyo yakoze, bagaragaza agahinda batewe no kubura nyina. Mushiki wa Ashley na we yavuze ko ubwo bwicanyi bwakomerekeje umuryango wose, ndetse bukagira ingaruka ku myizerere y’abo bana.
Nubwo Flynn yasabye imbabazi umuryango we, yakomeje guhakana ko ari we wishe umugore we. Umucamanza Jeannine Pratt yamukatiye gufungwa burundu adashobora kurekurwa by’agateganyo. Umwunganizi we yatangaje ko ateganya kujuririra umwanzuro w’urukiko.
Amakuru ashingiye kuri BBC, Associated Press na CBS News.