× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urukundo si amafaranga! Umukire wa mbere ku isi yatandukanye n’umugore we

Category: Love  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Urukundo si amafaranga! Umukire wa mbere ku isi yatandukanye n'umugore we

Koko ngo urukundo si amafaranga! Umukire wa mbere ku isi Elon Musk yatandukanye na Shivon Zilis.

Umukire wa mbere ku isi, Elon Musk, yatandukanye na Shivon Zilis, umugore bafitanye abana bane, nyuma y’umubano wari umaze imyaka myinshi ariko ugakomeza kugirwa ibanga.

Zilis yatangaje ko Musk ari we wafashe icyemezo cyo guhagarika uwo mubano, kandi ko gutandukana kwabaye gutunguranye ku buryo atari yabiteguye.

The Washington Post itangaza ko ku wa 2 Ukwakira 2026, ari bwo Zilis, umuyobozi muri Neuralink, yanditse ku rubuga rwa X ko byamugoye kuva ku kuba bari bagikundana cyane bakagera ku gutandukana mu gihe cy’icyumweru kimwe, nta nteguza.

Yanasangije abantu ubutumwa bw’ibiganiro yagiranye na Musk, aho iminsi mike mbere y’uko batandukana bombi bari bakibwirana amagambo y’urukundo.

International Business Times UK igaragaza ko Musk na Zilis bafitanye abana bane: impanga Strider na Azure, bavukiye mu 2021, umukobwa Arcadia wavutse mu 2024, n’umuhungu Seldon, wavutse mu 2025. Zilis yavuze ko nubwo umubano wabo w’urukundo warangiye, yifuza ko bakomeza kuba inshuti nziza kandi bakaba ababyeyi bafatanya kurera abana babo.

Umubano wabo wari umaze igihe utazwi cyane. Zilis yigeze gukorana na OpenAI, nyuma akorana n’ibigo bya Musk birimo Tesla na Neuralink. Mu buhamya yatanze mu rubanza rwa Musk na OpenAI mu 2026, hatanzwe ibisobanuro birambuye ku buryo umubano wabo wagiye uhinduka, mu gihe ubuzima bwabo bwite bwakomeje kugirwa ibanga.

Ariko se Bibiliya ivuga iki ku rukundo?

Iyi nkuru itanga isomo rikomeye: amafaranga, ubukire n’icyubahiro ntibihagije kugira ngo urukundo rukomeze. Bibiliya yo isobanura urukundo mu buryo burenze amarangamutima cyangwa ibyo umuntu atunze. Mu 1 Abakorinto 13:4-7, ivuga ko urukundo rurangwa no kwihangana, kugira neza, kudashaka ibyarwo, kutarakara vuba no kwihanganira byose.

Bityo, umuntu ashobora kuba afite umutungo mwinshi, izina rikomeye n’ubushobozi bwo kugera ku bintu byinshi, ariko ibyo byose ntibisimbure urukundo rushingiye ku kwihangana, ubudahemuka, kubabarirana no kwita ku wundi. Ibyo ni byo bituma Bibiliya ivuga ko urukundo rutagomba gupimirwa ku mafaranga umuntu afite cyangwa ku rwego agezeho.

Kugeza ubu, Musk ntiyari yatangaza ku mugaragaro impamvu yihariye yatumye ahagarika uwo mubano, kandi Zilis na we ntiyavuze impamvu irenze kugaragaza ko byabaye mu buryo butunguranye. Icyakora, yagaragaje ko nubwo ababajwe no gutandukana, ashaka ko bakomeza kubana neza nk’ababyeyi b’abana babo bane.

Umukire wa mbere ku isi Elon Musk yatandukanye na Shivon Zilis bafitanye abana 4

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.