× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yarobye ijoro ryose nta cyo afashe: Love Family Choir yashyize hanze indirimbo ’Amateka ya Yesu’

Category: Choirs  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yarobye ijoro ryose nta cyo afashe: Love Family Choir yashyize hanze indirimbo 'Amateka ya Yesu'

Love Family Choir imwe mu makorali abarizwa mu itorero rya ADEPR afite inyota yo kumenyekasha ineza ya Yesu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Amateka ya Yesu”, ikurikira “Turirimbe” iheruka gusohora.

Amateka ya Yesu Kristo ni menshi kandi arimo ubutumwa butandukanye ku buzima bw’umwizera. Ni yo mpamvu Love Family Choir yahisemo kuyagira ishingiro ry’umushinga wayo mushya w’indirimbo witwa “Amateka ya Yesu”, aho izagenda isangiza abakunzi ba Gospel ubutumwa bushingiye ku byo Yesu yakoze n’ibyo yigishije.

Muri aya mateka harimo n’inkuru ya Petero n’abigishwa bari kumwe na we, ubwo baraye ijoro ryose baroba ariko ntibagire icyo bafata.

Nyuma y’uko amasomo yose bigishijwe mu kuroba afashe ubusa ndetse bakiyakira Yesu yarabegereye, abaha amabwiriza mashya yo kongera kuroba, maze ibintu birahinduka.

Ni imwe mu nkuru zigaragaza ko igihe umuntu ashobora kubona nk’aho ibintu byamurangiranye, Yesu ashobora kuza akabihindura. Iyi ni yo shusho Love Family Choir yongeye kwifashisha mu guteguza “Amateka ya Yesu”.

Amateka ya Yesu ni ubuheta bwa love family

Iyi ndirimbo nshya ikurikira “Turirimbe”, indirimbo Love Family Choir yashyize hanze mu minsi ishize, ikaba yarabimburiye umushinga wayo wa “Amateka ya Yesu” ugizwe n’indirimbo umunani.

“Turirimbe” yibanda ku butumwa bwo guhimbaza Imana no guhamya ibyo ikorera abayizera. Nyuma yo kuyishyira hanze, yatangiye kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye by’umuziki mu Rwanda. Kuri ubu abakunzi b’iyi Korali bashyizwe igorora aho bagejejweho indi ndirimbo iri muri uwo mushinga.

Ni “Amateka ya Yesu”.

Izina ry’indirimbo ubwaryo ririmo ubutumwa.Iyo wumvise izina “Amateka ya Yesu”, uhita wibaza icyo Love Family Choir yahisemo kwibandaho.

Ese ni amateka y’abahuye na Yesu ubuzima bwabo bugahinduka? Ese ni ibitangaza yakoze?Ese ni inyigisho ze? Cyangwa ni ubutumwa bwo kwibutsa abakristo ko n’iyo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye, amateka ashobora guhinduka igihe Yesu yinjiye mu buzima bwe? Ibyo byose bizagenda bigaragara uko iyi ndirimbo izaba imaze kugera ku bakunzi bayo.

Love Family Choir ifite amateka yihariye

Love Family Choir ni korali ibarizwa muri ADEPR, ikaba yarakomotse ku itsinda ry’abakristo batangiye guhurira hamwe mu rwego rwo gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana.

Urugendo rwayo rwatangiye mu 2014, nyuma itsinda rigenda rikura kugeza ubwo ryahindutse korali ikora ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu muziki.

Mu myaka yakurikiyeho, Love Family Choir yakomeje gukora indirimbo no gutegura ibikorwa bigamije kugeza ubutumwa bwa Gospel ku bantu batandukanye.

Uyu mushinga wa “Amateka ya Yesu” ni umwe mu mishanga iyi korali iri gukoresha muri urwo rugendo.

Nyuma ya “Turirimbe”, ni iki gikurikiraho?

Mu gihe abakunzi b’iyi korali bari bagikomeje kumva no gukurikirana “Turirimbe”, Love Family Choir yongereye ibyishimo byabo iba indirimbo nshya “Amateka ya Yesu”.

Kandi nk’uko byagenze kuri Petero, ushobora kurara ijoro ryose ubona nta musaruro, ariko igitondo kikazana impinduka.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YABO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.