Diane Nyirashimwe yatangiye kuririmba ku giti cye ahera ku ndirimbo yise "Kora". Umuziki wa Gospel wungutse umuhanzikazi mushya, Diane Nyirashimwe, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye muri Healing Worship Team na True Promises. (…)
Indirimbo nshya "Grateful" ya Meddy yahamije ko uyu muhanzi agarutse mu muziki wa Gospel yari amaze igihe kinini yarateye umugongo.
Niyo ndirimbo ya mbere Israel Mbonyi akoze mu rurimi rw’amahanga. Byashimangiye ko ari umuhanzi mpuzamahanga kuko ubu agiye kujya aganira n’Isi yose binyuze mu muziki we.
Umuramyi Diana Kamugisha yamaze gushyira hanze indirimbo y’amashusho yise "Yatuvukiye" y’ubutumwa bwo kwifuriza abantu bose Noheli nziza umunsi Isi yose yizihizaho kuvuka kwa Yesu Kristo. RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DIANA KAMUGISHA
Umuramyi Gentil Misigaro yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yitwa ’Uhoraho’ yafatiwe i Kigali mu gitaramo "Har’Imbaraga" yakoze mu mwaka wa 2019. Ni igitaramo cy’amateka atazibagirana mu Rwanda bitewe n’uburyohe bwacyo n’udushya twakiranze.