× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakunda Tatuwaje bakwiriye kumenya ibi bintu cyangwa baririmbe urwo bazabona - Mayo Clinic

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Abakunda Tatuwaje bakwiriye kumenya ibi bintu cyangwa baririmbe urwo bazabona - Mayo Clinic

“Sinifuza kwishushanyaho ikintu cyahora kinyibutsa ibihe by’ubupfapfa nanyuzemo, kuko nyuma y’imyaka runaka nshobora kuzabyicuza".

Zimwe mu mpamvu zituma abantu bishushanya ku mubiri ni zo zishobora gutuma ubikora cyangwa ntubikore. Urugero, Jillian yaravuze ati “Umukobwa twiganaga yapfushije nyina akiri muto. Amaze kuba inkumi, yiyanditseho izina rya mama we ku gikanu. Jye numva kwishushanyaho ikintu nk’icyo ari byiza.”

Uko impamvu yaba ituma ushaka kwishushanyaho yaba iri kose, ugomba kubitekerezaho witonze mbere yo kwishushanya ku mubiri ikintu kitazigera gisibangana. Ni ibihe bibazo wakwibaza niba uteganya kwishushanya ku mubiri? Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagufasha gufata umwanzuro mwiza?

Ni ibihe bibazo wagombye kwibaza?

Ni izihe ngaruka byagira ku buzima bwanjye? Hari urubuga rw’ibitaro bya Mayo Clinic rwavuze ko “kwishushanya ku mubiri bikomeretsa uruhu, ku buryo rushobora gufatwa n’indwara cyangwa umuntu akagira ibindi bibazo. Hari igihe aho wishushanyije haza ibintu bimeze nk’ibiheri. Hari n’igihe inkovu ibyimba.”

Urwo rubuga rukomeza rugira ruti “iyo ibikoresho byakoreshejwe mu kugushushanyaho byagiyeho amaraso yanduye, ushobora kwandura indwara zandurira mu maraso.”

Ese bizatuma abantu bambona bate?

Wabyemera utabyemera, uko ugaragara bifite ubutumwa bitanga. Bishobora kugaragaza ko ukuze mu bwenge cyangwa ko utarakura, ko ukwiriye kugirirwa icyizere cyangwa ko uri umuntu utagira icyo yitaho. Umukobwa ukiri muto witwa Samantha yaravuze ati “iyo mbonye umuntu wishushanyijeho mpita mushyira mu rwego rw’abanywi bahora mu kirori.”

Melanie ufite imyaka 18 na we avuga uko abibona. Yaravuze ati “jye mbona kwishushanyaho bituma ubwiza bwawe butagaragara. Ni nk’aho abishushanyaho baba batifuza ko ubona abo bari bo by’ukuri, maze ibyo bishushanyijeho akaba ari byo ubona gusa.”

Ese ibyo wifuza kwishushanyaho, uzi neza ko uzakomeza kubyishimira?

Uko igihe kigenda gihita ushobora kubyibuha cyangwa ugasaza maze icyo wishushanyijeho kikangirika. Hari umusore witwa Joseph wavuze ati “nabonye ko iyo hashize imyaka myinshi umuntu yarishushanyijeho, usanga ibyo yishushanyijeho bitakiri byiza.”

Allen ufite imyaka 21 yaravuze ati “akenshi ibyo umuntu yishushanyijeho bigera aho ntibibe bikigezweho. Ikintu yabonaga ko ari cyiza, iyo hashize imyaka runaka ashobora gusanga nta cyo kikivuze.”

Ibyo Allen yavuze ni ukuri. Uko umuntu agenda akura, uko abona ibintu birahinduka, ibyo akunda n’ibyo yabonaga ko ari byiza bigahinduka, ariko ibyo yishushanyijeho byo nta ho bijya. Teresa yaravuze ati “sinifuza kwishushanyaho ikintu cyahora kinyibutsa ibihe by’ubupfapfa nanyuzemo, kuko nyuma y’imyaka runaka nshobora kuzabyicuza".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.