× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bashimiye Ben na Chance babatumiye muri “Easter Jubilee” izabera muri BK Arena

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia na Germaine bashimiye Ben na Chance babatumiye muri “Easter Jubilee” izabera muri BK Arena

Mu gihe habura amasaha make ngo igitaramo gikomeye cya “Easter Jubilee Music Gathering” kibere muri BK Arena ku Cyumweru cya Pasika tariki ya 5 Mata 2026, abahanzi Alicia and Germaine bashimiye itsinda rya Ben and Chance ryabatumiriye.

Alicia and Germaine bashimiye bavuga ko ari umugisha ukomeye ndetse n’amahirwe adasanzwe yo kuririmbira muri icyo gitaramo gikomeye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gutegura iki gitaramo, ubwo bari muri BK Arena ku wa 4 Mata 2026 hamwe na ba nyiri ukugitegura, Ben and Chance hamwe na Papi Clever and Dorcas bazafatanya kuramya, Alicia na Germaine bagize bati: “Ni umugisha ukomeye cyane, kandi turashimira aba babyeyi badutumiriye muri iki gitaramo.”

Bashimangiye ko bishimiye cyane kuba bagiye kuririmbira bwa mbere muri BK Arena, kandi biyemeje gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zabo zigera muri esheshatu bamaze gusohora, ari zo Ibendera, Uriyo, Rugaba, Wa Mugabo, Urufatiro na Ndahiriwe, no guha abakunzi babo ibihe byiza ibyishimo byuzuyemo kuramya Imana.

Abategura igitaramo, Ben and Chance, bavuga ko intego ari uko buri wese uzaba witabiriye azasohoka atandukanye n’uko yaje, afite amahoro n’ihumure mu mutima we, ari na byo Alicia na Germaine bifuza, bashimangira ijambo ryavuzwe na Chance ko n’umuntu umwe wazahakirizwa yazaba ahagije, kuko bizaba ari intsinzi ikomeye mu murimo w’Imana.

Ibi babitangaje mu gihe habura amasaha make ngo Abakristo bizihize umunsi mukuru wa Pasika, aho bakomeje gukangurira abakunzi b’Imana n’ab’umuziki wa Gospel kudacikwa n’igitaramo gikomeye cyiswe “Easter Jubilee Music Gathering” cyateguwe n’itsinda rya Ben and Chance, kizabera muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 ku munsi nyir’izina wa Pasika.

Amatike aracyaboneka ku rubuga rwa ticqet.rw cyangwa binyuze kuri kode ya telefoni 51301*01#, bikaba ari ingenzi kuyagura hakiri kare kuko ku munsi w’igitaramo araba yazamutse ku giciro, kuva ku Upper Room igura 5,000 Frw, Stage View 10,000 Frw, Premium 20,000 Frw, Altar Zone 25,000 Frw, CIP Zone 35,000 Frw kugeza kuri Executive Zone 50,000 Frw. Kwitabira iki gitaramo kuri Pasika ni amahirwe yo guhimbaza Imana.

Alicia and Germaine bategerezanyije amatsiko kuririmbira abantu kwabo kwa mbere muri BK Arena

Ben and Chance batumiye Papi Clever and Dorcas na Alicia na Germaine ngo bazabafashe gutarama, mu gihe Pastor Julienne Kabanda ari we uzabwiriza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.