× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Josh Ishimwe yahaye impanuro za kibyeyi Alicia na Germaine baherutse gusohora indirimbo "Ibendera"

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Josh Ishimwe yahaye impanuro za kibyeyi Alicia na Germaine baherutse gusohora indirimbo "Ibendera"

Nyuma y’abaramyi barimo Bosco Nshuti, Tonzi n’abandi bagaragaje ko banyurwa cyane n’inganzo ya Alicia na Germaine bamamaye mu ndirimbo "Uriyo", kuri ubu Josh Ishimwe yahanuye aba bakobwa abasaba kudacika intege.

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abaramyi bavukana, bakaba bavuka mu rukiryi rwa Ufitimana Innocent washinze ABA Music aba bombi babarizwamo.

Kuri ubu aba bakobwa ni bamwe mu baramyi bagoswe n’urukundo rwa Kristo bakaba bazengurutswe n’igikundiro cye nyuma yo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagasamirwa hejuru n’abakunzi ba Gospel biturutse ku ndirimbo nziza zuje ubuhanga ndetse n’amajwi meza.

Nyuma yo gusohora indirimbo zirimo "Uriyo" yenda kuzuza abantu miliyoni kuri YouTube, "Rugaba", "Urufatiro", "Ndahiriwe", "Ihumure" na "wa mugabo", kuri ubu baherutse gusohora indirimbo nshya bise "Ibendera" iri mu njyana ya Amapiano".

Indirimbo "Ibendera" yatumye benshi mu bakunzi babo bazamura amaboko baha Imana icyubahiro bitewe n’aho Imana igejeje izamura aba baramyi bo mu Karere ka Rubavu.

Josh Ishimwe ni umwe mu baramyi banditse amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana gakondo. Uyu muramyi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Buholandi nyuma yo gukora ubukwe, ni umwe mu byamamare bikurikirana umuziki w’aba bahanzikazi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Josh Ishimwe yahanuye aba baramyi abasaba kutazacika intege. Yagize ati: "Bashiki bacu, mukomereze aho muri mu murongo mwiza, mwirinde icyabaca intege kandi mukomeze muce bugufi muzagera kure".

Kuri ubu Josh Ishimwe ari mu myiteguro yo kuzataramana n’abakunzi be mu gitaramo cyiswe "All about love" kizaba tariki ya 12 Gashyantare 2026 kikazabera mu Bubuligi ahitwa "De jongens Van" ku munsi wa Saint Valentin.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera hanze aho umuntu umwe asabwa kwishyura 40Euros, ndetse n’ama Euros 60 kuri couples mu gihe itike ya ’sponsor’ ari 80Euros.

Alicia na Germaine bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Uriyo", "Rugaba" n’izindi

Josh Ishimwe yagaragaje ko akunda umuziki wa Alicia na Germaine

Josh Ishimwe aritegura gutaramira mu Bubiligi

REBA INDIRIMBO "IBENDERA" YA ALICIA NA GERMAINE BAHAWE IMPANURO NA JOSH ISHIMWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.