Pastor Emmanuel Rwagasore (Emmas), Umushumba Mukuru w’Itorero Elevated Life Church riherereye i Edmonton muri Canada, yanditse igitabo cyihariye yise “Theology From Below”, kivuga ku buzima, agaciro n’uburenganzira bw’abantu bari mu buhunzi.
Pastor Emmanuel Rwagasaore yavuze ko iki gitabo kitaturutse gusa mu bushakashatsi bwo mu mashuri makuru na kaminuza, ahubwo cyavutse mu guhura n’ukuri kw’ubuzima bw’abantu babayeho imyaka myinshi badafite igihugu, badafite umutekano, kandi badafite ijwi ribavugira.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Pastor Emmanuel yasuye imwe mu nkambi z’impunzi ituwe n’Abanyekongo b’Abatutsi. Icyo yabonye cyamukoze ku mutima ni imva z’abishwe zari zashyizweho kaburimbo, ibikorwa by’iterambere byubatswe hejuru y’aho hari hashyinguwe abantu. Amagufa y’ababo yari munsi y’ibikorwa bishya.
Yaribajije ati: "Ese iyo ubuhunzi bufatwa nk’ubuzima bwa burundu, tuba twemeye ko amateka ashyingurwa? Tuba twemeye ko akarengane kaba ihame?". Ni ho havuye igitekerezo cy’iki gitabo. Yabonye ko hari akaga ko gufata ubuhunzi nk’ibisanzwe, isi igatangira kubwakira nk’aho ari iherezo ry’ikibazo aho kuba ingaruka z’akarengane kagombye gukemurwa.
Impunzi si imibare, ni abantu bafite agaciro - Pastor Rwagasore
Muri “Theology From Below”, Pastor Emmanuel Rwagasore agaragaza ko impunzi atari imibare iri muri raporo, atari dosiye ku meza y’abafata ibyemezo, atari “case” mu nyandiko z’imiryango mpuzamahanga, ahubwo ni abantu bafite amateka, icyubahiro n’ijwi.
Asobanura ko tewolojiya—inyigisho zerekeye Imana—itagomba gutangirira gusa mu byumba by’amashuri cyangwa mu biganiro by’abahanga, ahubwo igomba gutangirira aho abantu bari: mu mibabaro yabo, mu kwibuka kwabo, mu buhamya bwabo. Ni yo mpamvu yayise “Theology From Below”, bisobanuye tewolojiya itangirira “hasi,” mu buzima bw’abatagira kivugira.
Ni tewolojiya itangirira mu buhamya bw’umubyeyi wabuze isambu ye, mu buhamya bw’umwana wavutse atazi igihugu cye, mu buhamya bw’abashyinguwe batabonye ubutabera.
Yagize ati: "Iki gitabo kivuga ko impunzi atari imibare, atari dosiye, atari “case”. Ni abantu bafite amateka, icyubahiro, n’ijwi. Kandi tewolojiya igomba kuvuga iturutse aho bari—“from below”—mu buzima bwabo, mu buhamya bwabo."
Iki gitabo kiri kuboneka kuri Amazon, gitanga ubutumwa bukomeye. Kivuga ko ubufasha nubwo ari ngombwa, si bwo butabera. Gutanga ibiribwa, amacumbi n’amashuri ni ingenzi ku mpunzi, ariko niba intandaro y’akarengane idakemuwe, ikibazo kiba kigikomeje.
Pastor Emmanuel Rwagasore agaragaza ko iyo ubuhunzi buhindutse ubuzima bwa burundu—inkambi zigahinduka imidugudu, abana bakavukira mu buhunzi, isi igatangira kububona nk’ibisanzwe—haba habaye gutsindwa mu rwego rw’imyitwarire. Biba bivuze ko isi yemeye ko hari abantu bagomba kubaho badafite aho bita iwabo.
Ariko kandi, iki gitabo kirimo icyizere. Kuko ahari ijwi, hari n’intangiriro y’ubutabera. Iyo habayeho kwibuka, haba hari inzira yo gukira. Iyo hariho kumva inkuru z’abari hasi, haba hari amahirwe yo guhindura amateka.
Muri iki gitabo, Pastor Emmanuel ahamagarira imiryango ifasha abatishoboye n’impunzi kurenga imibare no kumva amajwi y’abantu. Asaba amatorero kutavuga ihumure gusa, ahubwo no kuvuga ubutabera. Abanyapolitiki, abasaba gukemura intandaro y’ibibazo, aho gucunga ingaruka gusa.
Asobanura ko kwibuka ari igikorwa cy’ubutabera. Kwibuka amateka, kuvuga amazina y’ababayeho, no kwemera ukuri ni intambwe iganisha ku gukira kw’umuryango n’igihugu.
Asobanura ko iki gitabo kivuga ko ubuhunzi butagomba gufatwa nk’igisubizo kirambye. Impunzi ni abantu bafite agaciro n’ijwi, kandi ubutabera bugomba gutangira ku buhamya bwabo.
Yacyise “Theology From Below” kuko ari tewolojiya itangirira mu buzima bw’abari hasi—ababuze igihugu, ababuze umutekano, ababuze ijambo. Yerekana ko Imana itavugira gusa mu bubasha, ahubwo no mu mibabaro y’abatagira kivugira.
Ku bijyanye n’icyo yifuza ko abasoma bakura muri iki gitabo, Pastor Emmanuel Rwagasore yagize ati: "Ubufasha ntibuhagije hatabayeho ubutabera. Kwibuka ni ngombwa, kandi ntidukwiye kwemera ko hari abantu bagomba kubaho mu buhunzi iteka.
Avuga ko iki gitabo ari ubutumire bwo kurenga kumenya gusa, ahubwo bwo guhinduka, ubuhunzi ntibube imibare, hakazirikanwa ko ari abantu bafite agaciro. Ni ubutumwa bwo kwibuka, kuvuga, no guharanira ubutabera butuma amateka adashyingurwa, ahubwo akavugwa kugira ngo haboneke gukira n’ejo hazaza heza.
Uretse kuba umwanditsi w’ibitabo, Pastor Emmanuel Rwagasore ni n’umuramyi uririmbana n’umugore we Salem Rwagasore mu ihuriro bise "Salem Melodies". Ku wa 18/10/2020, ni bwo batangiye gushyira hanze indirimbo nk’itsinda ry’umugabo n’umugore.
Bamaze gukora indirimbo zirimo: “Nimuze,” “Mube maso,” “Isengesho/Ndashaka,” “Mana humura,” “Imigambi yawe,” “Inkuru nziza,” “Nyibutsa” n’izindi nyinshi. Ni abaririmbyi b’abahanga biyemeje gukorera Imana binyuze mu ndirimbo, bakorera hamwe nk’umuryango.
Pastor Emmanuel Rwagasore uyobora Elevated Life Church yasohoye igitabo "Theology From Below”
Salem Melodies [Pastor Emmanuel & Salem Rwagasore]