Pastor Christian Gisanura yibukije Abakristo ko kwirengagiza Imana ari igitutsi, ashimangira ko Imana igendana n’abantu bayo mu bihe byose
Mu kiganiro cyimbitse cy’ubutumwa bwiza bugaruka ku gushimira Imana muri Mutarama, Pastor Christian Gisanura yatanze inyigisho ikomeye yibutsa Abakristo n’abatuye isi muri rusange ko kwirengagiza Imana atari ukutita ku byayo gusa nk’icyaha cyoroheje, ko ahubwo ari igitutsi gikomeye, cyane cyane iyo umuntu yibagiwe ko Imana yabanye na we mu bihe byiza n’ibibi.
Ahereye ku murongo wo muri Bibiliya Yeremiya 29:11–13, Pastor Gisanura yashimangiye ko Imana ari iyo kwizera, kuko yo ubwayo ivuga iti: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi.” Yagaragaje ko ayo magambo atari isezerano ry’amagambo gusa, ahubwo ko ari ihame ry’ubuzima Abakristo bakwiriye kugenderaho.
“Imana yacu tuzi neza ko yabanye natwe mu mwaka ushize, kandi izabana natwe muri uyu mwaka. Nta ho yagiye. Ni Imana ikiranuka, itwitaho tutanabisabye”― Pastor Gisanura.
Yagarutse ku kamaro ko kwizera Imana, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko umuntu yemera ko atabayeho wenyine mu byo yaciyemo byose. Yashimangiye ko ibyiza n’ibibi umuntu anyuramo bitandukanye, ariko ko muri byombi Imana iba ihari, ikagendana n’abantu bayo.
Mu magambo yumvikanisha neza isomo, Pastor Christian Gisanura yatanze urugero rwo mu buzima bwe bwite, agamije kwigisha abantu kudaca mu nzira za bugufi zibashora mu bibazo.
Yasobanuye uko mu rugendo yakoze mu mvura, umuhanda wanyereye, yagiriwe inama yo guca mu nzira ya bugufi, igaragara nk’iyoroshye kandi irabagezayo vuba, nyamara yari irimo ibyago.
Yahuriyemo n’ibibazo birimo kunyeganyega kw’imodoka no guturika kw’ipine, bimutesha umwanya wundi wo gushaka indi, kandi bikamushyira mu byago byo gutaha bwije cyane.
Yaboneyeho gushimangira ko inzira ngufi atari yo ihora ari nziza, kuko ishobora kugushyira mu bibazo byinshi kurusha inzira ndende iganisha ku mahoro.
Yibukije ko mu buzima, abantu benshi bihutira guhitamo inzira zisa n’izoroshye, ariko zigakurura n’ingorane, aho kumva ijwi ry’Imana ribayobora mu nzira y’amahoro.
Yibukije ko Yesu aduhamagarira guhitamo inzira y’amahoro, aho kwirukira mu byoroshye bishobora guteza ibibazo.
Mu gusoza inyigisho ze, Pastor Gisanura yasobanuye ijambo kumvira arigabanyijemo kumva no gukora, ashimangira ko Imana idusaba kuyishaka n’umutima wose, kuko yo yamaze kudushaka, ikaduha Yesu Kristo.
“Nidushaka Imana tuyishakana umutima wose, ni bwo tuzayibona. Aho waba uri hose: mu ishuri, mu kazi, mu rugendo, Imana irahari.”