Chorale Elimu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ururembo rwa Huye, Paruwasi ya Cyarwa ku Itorero rya Sumo, yateguje abantu ivugabutumwa ry’imirimo n’ibikorwa bizakorwa mu cyumweru cyayitiriwe, kikazasozwa hakorwa igitaramo batumiwemo Chorale Ukuboko kw’iburyo yo mu Mujyi wa Kigali, muri Paruwasi ya Gatenga.
Muri iki cyumweru bitiriye korari (Elimu Week), kizatangira kuwa 12 kigeze kuwa 18/08/2023. Hazakorwamo amasengesho, ibitaramo bihimbaza Imana, gutaha inzu abaririmbyi bubakiye umukecuru utishoboye ubufite ubumuga, gutanga amaraso, gusura abarwayi, no gushishikariza abantu gahunda ya Gerayo amahoro, gisozwe n’igitaramo kiswe “Imirimo y’abera” kizaba mu minsi ibiri ku matariki ya 19-20/08/2023.
Umyobozi wa Korali Elimu Bwana Ntakirutimana Jean Bosco yabwiye Paradise.rw ko bitegereje basanga igihe kigeze ko abantu bareka kuba abakristu bo nsengero gusa, ahubwo bakwiye kwera imbuto zikwiriye abihannye igihe cyose n’aho bari hose. Uzikeneye, akazibasoramaho cyangwa nabo bakazimusangisha aho aherereye.
Ati:” Kubwira umuntu ngo uzajya mu ijuru ubonereye ibyo waburiye mu isi, bikwiye guhinduka muri iki kinyejana umuturage tukamufasha kugira imibereho myiza akairi no mu isi. Twiyemeje ko byibura buri mwaka tuzajya tugira ibikorwa bigari bifasha abaturage mu buryo bugaragara, kandi bikazana impinduka mu mibereho yabo ya buri munsi, ku buryo na roho yabo yizera Imana iri no mu mubiri muzima.”
Chorale Elimu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ururembo rwa Huye, Paruwasi ya Cyarwa ku Itorero rya Sumo
Usibye Chorale Ukuboko kw’Iburyo yo mu itorero rya ADEPR Ururembo rwa Kigali, muri Paruwasi ya Gatenga izaba iri muri iki gitaramo “Imirimo y’Abera”, hazaba hari na Ev Mugwaneza, wo muri Paruwasi ya Taba mu Rurembo rwa Huye, Ev Harerimana Jean Baptiste uzava mu Rurembo rwa Rubavu, Pasiteri Samson Rukema uyobora itorero rya Sumo;
Pasiteri Fidele Nsanzamahoro uyobora Paruwasi ya Cyarwa na Rev Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse uyobora Ururembo rwa Huye n’abandi bavugabutumwa bazaturuka mu mugi wa Kigali n’abahanzi ku giti cyabo. Utibagiwe, n’amakorari yo ku itorero rya Sumo, nk’iyitwa Himbazwamwami, n’Itangiriro.
Chorale Elimu yatangiye gukora umurimo w’Imana ari iy’icyumba cy’amasengesho igizwe n’abaririmbyi 10, ubu imaze kugira abasaga 80. Ifite alubumu imwe y’indirimbo z’amashusho n’amajwi, n’izindi zisaga 300 zirimo 10 ziri kunonosorwa ngo zikorerwe amajwi n’amashusho mu buryo bwa live. Abazitabira iki gitaramo, ngo bitege ububyutse, indirimbo zibasubizamo ibyiringiro.
Korali Elimu yateguye igiterane gikomye cy’imins 7
Himbazumuremyi Choir nayo izitabira iki giterane
Itangiriro Choir yatumiwe muri iki giterane
Ni igiterane bise Imirimo y’Abera
Muhabwe umugisha.