Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu ni bwo hatanzwe ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2022 bitangwa buri mwaka na Radio & Television Isango Star.
Muri ibi birori byayobowe n’abanyamakuru ba Isango Star, Shimwayezu Cedrick na Kayitesi Yvonne [Tessy], Israel Mbonyi ni we wabaye umuhanzi mwiza mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artists). Ni icyiciro yari ahuriyemo na Dorcas na Vestine, James na Daniella hamwe na Bosco Nshuti.
Rev. Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church ni we washyikirije Israel Mbonyi igihembo yegukanye mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abazwi mu myidagaduro no mu Iyobokamana nka Aimable Twahirwa, Alpha Gatarayiha umugabo wa Tonzi, Peace Nicodem wa Magic Fm, Ndumuhire Eustache umugabo wa Betty [Beatrice Nyirabeyi] umuririmbyi wa Mbonyi, Rev. Alain Numa, n’abandi.
Israel Mbonyi wegukanye iki gihembo, yarakoze cyane muri uyu mwaka wa 2022 ndetse na 2021. Umwaka ushize wa 2021 yashyiriye hanze icyarimwe Album nshya ebyiri z’amashusho ndetse n’uyu mwaka ari kwitegura gushyira hanze indi Album nshya mu gitaramo cy’amateka azakora kuri Noheli muri BK Arena. Nta gushidikanya yari abikwiriye mu mboni za Paradise.rw.
Nyuma y’igitaramo cy’i Kigali kizaba tariki 25 Ukuboz 2022 muri BK Arena, Mbonyi azerekeza muri Australia mu ntangiriro za 2023 mu bitaramo yateguriwe na Rise and Shine World Ministry ndetse aherutse no gusubukura ibitaramo by’i Burundi ariko amatariki yabyo ntabwo yo aratangazwa.
Hashize iminsi itatu ashyize hanze indirimbo nshya "Ndakubabariye", yaje ikorera mu ngata iyo yise "Yaratwimanye" yakunzwe cyane n’abarimo Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017. Mbonyi akunzwe by’ikirenga mu ndirimbo "Baho", "Hari ubuzima", "Sinzibagirwa" n’izindi.
Israel Mbonyi yashyikirijwe igikombe na Rev. Alain Numa
Yegukanye igihembo cya Best Gospel Artist
Yatambutse ku itapi y’umutuku ari kumwe na Rocky
Mbonyi asuhuzanya na Peace Nicodem wa Magic Fm
Kuri Noheli Mbonyi azakora igitaramo gikomeye
RYOHERWA N’INDIRIMBO "YARATWIMANYE" YA ISRAEL MBONYI