× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kirk Cameron yagarukanye Season 2 ya filime “Iggy and Mr. Kirk” izayobora abana mu bihe bya AI

Category: Cinema  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kirk Cameron yagarukanye Season 2 ya filime “Iggy and Mr. Kirk” izayobora abana mu bihe bya AI

Kirk Cameron yagarukanye Season ya 2 ya film yiswe “Iggy and Mr. Kirk” iri mu zakunzwe cyane, yibanda ku miterere y’umwana, ikoranabuhanga n’uburere bw’abana mu gihe cya AI

Umukinnyi w’ikirangirire akaba n’umwanditsi, Kirk Cameron, yongeye gusohora season ya kabiri ya filime y’uruhererekane igenewe abana “Iggy and Mr. Kirk”, nyuma y’uko season ya mbere yakiriwe neza n’imiryango myinshi.

Cameron avuga ko ababyeyi b’Abakirisitu bari bashonje amasomo meza n’ibiganiro bifitiye akamaro abana babo mu gihe ibindi bitangazamakuru bibashyiriraho ibyo kubangiriza.

Season ya kabiri yatangijwe muri iki Cyumweru, ikaba ikubiyemo ibice 10 bigenewe abana b’imyaka 4–8, bikubiyemo indirimbo, udukino n’ibiganiro bibafasha gusobanukirwa n’ibibazo by’ubuzima nka "Ndi nde?", "Ukuri ni iki?", "Ni iki cy’ingenzi mu muryango?" n’uko bakura mu rukundo n’ubwenge buva mu Byanditswe.

Cameron avuga ko iyi season nshya igamije gufasha abana kumenya umwirondoro wabo hashingiwe ku Ijambo ry’Imana aho kuba ku byo ikirere cy’iki gihe kibabwira, yagize ati: “Abana bacu basigaye bibaza ibibazo ababyeyi n’ababyeyi b’abo babyeyi batigeze bahura na byo.”

Uruhererekane rurimo inyigisho zerekeye imiryango, kwihangana, kubabarira ndetse no kwigira ku bagufasha, aho umwana Iggy ahabwa inama na Mr. Kirk bari mu giti, banirinda uburiganya bw’umwanzi witwa Culture the Vulture.

Cameron avuga ko kimwe mu byo bagarutseho cyane ari uburyo abana bakwiye kwigishwa gukoresha ikoranabuhanga neza, atari uguhunga AI ahubwo bakayiyobora mu buryo bwiza. Yavuze ko ikoranabuhanga ari igikoresho cyiza, ariko ko ikitagira indangagaciro gishobora kuba ikibazo gikomeye, ati: “AI iguha ubwenge, ariko nta mutima iguha.”

Yongeraho ko ababyeyi bagomba gufasha abana gushyirirwaho imbibi n’ubuyobozi kuko kubaha ikoranabuhanga batabanje kubigisha ari “nko guha umwana urufunguzo rw’imodoka”.

Nubwo hari impungenge, Cameron ahamya ko Imana ikiri hejuru ya byose kandi ko AI ishobora kuba uburyo bushya bwo gukangura abantu bagasubira ku mwuka wo gusenga no kwibuka indangagaciro za Bibiliya.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.