× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ubumwe ya Ste Michel yizihije imyaka 36 mu murishyo w’indirimbo

Category: Choirs  »  4 months ago »  Pastor Rugamba Erneste

Korali Ubumwe ya Ste Michel yizihije imyaka 36 mu murishyo w'indirimbo

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, Korari Ubumwe ibarizwa muri Cathedral ya Ste Michel, yizihije isabukuru y’imyaka 36 imaze ivuga ubutumwa mu ndirimbo zisingiza Imana.

Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyabereye muri Kiliziya, byakomereje kuri Centre Missionnaire Lavigerie i Nyarugenge, inyuma ya Ste Paul.

Korari Ubumwe yatangiye umurimo wayo tariki ya 03 Nzeri 1989, ibarizwa kuri Ste Michel mu itsinda ry’abagabo, mbere y’uko yimurirwa kuri Ste Famille, aho yahabwaga Misa ya Saa Kumi n’Imwe (17:00).

Muri ayo mateka, yagiye itakaza bamwe mu baririmbyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma y’icyo gihe, mu 1997, yongera kwiyubaka hamwe n’abarokotse n’abandi baririmbyi bavuye muri Korari Indahemuka, bakomeza umurimo wo guhimbaza Imana.

Mu ijambo rye, Perezida wa Korari, Bwana Eugene Nizeyimana, yashimiye abari bitabiriye ibirori, asobanura amateka n’intego za korari. Yagize ati: “Korari Ubumwe yatangiye mu 1989 ivuga ubutumwa mu ndirimbo.

Nubwo bamwe mu bayitangije bahitanywe na Jenoside, abasigaye bishyize hamwe bongera kuyubaka, kandi kugeza ubu, dufite abaririmbyi 70 barimo abagabo, abagore, urubyiruko n’abana.”

Mu bashimiwe cyane harimo abari abashinze cyangwa bayoboye Korari mu ntangiriro, nka Kayijamahe Schaste, Madamu Nyirarukundo Esperance, Nshimiyimana Christophe, Avukiyehe Alfred, na Hakizimana Andre, bose bagaragajwe nk’imfura zafashije korari kugera ku rwego iriho uyu munsi.

Korari Ubumwe imaze no kwibaruka abihayimana bane barimo: Padiri Bandorayingwe Joseph, Padiri Nsabimana Jean Bosco, Padiri Twagirumukiza Fidèle na Padiri Rutayisire Innocent.

Abo bose ngo babanje kuririmba muri Korari Ubumwe mbere yo guhitamo inzira yo kwiyegurira Imana.

Mu muhango wabanjirijwe na Misa, hakurikiyeho ibirori byaranzwe no kuririmba, gusangira ijambo n’umunezero. Umwana muto waririmbanye na nyirakuru, yabaye nk’ikimenyetso cy’uko iyi korari ihuje ibisekuru, ikanatanga icyizere cy’ahazaza.

Indirimbo yitwa “Upendo” yaririmbiwe mu rurimi rw’Igiswahili, yatumye abari aho bose bahaguruka bishimira ubutumwa n’ubuhanga bwo kuyishyira mu buryo bugezweho. Abatari bazi Igiswahili na bo banejejwe, kuko indirimbo yageze ku mitima yabo.

Mu buhamya butandukanye, harimo umuhungu wa Kayijamahe Schaste, Perezida wa mbere wa Korari, wahawe icyubahiro nk’umunyaryango w’intwari wubatse iyi korari. Yashimye uburyo korari ikomeje umurage wa se, anasaba ko bashyira imbaraga mu bikorwa birimo n’amikoro: “Imyambaro n’inanga bikenera amafaranga, reka twongere n’inkunga yacu.”

Hari n’umushyitsi w’umudamu wavuze ati: “Korari Ubumwe muri n’imena! Muri number one! Narabiyambaje kugira ngo muhumurize abasirikare bamugariye ku rugamba, murabikora mutishyuza, Imana izabahemba.”

Korari Ubumwe ifite intego yo kugeza kure ubutumwa bwa Gikirisitu binyuze mu bihangano by’indirimbo. Ikomeje kwagura imbago zayo, ikorana n’andi maparuwase nka Ste Famille, Ste Pierre, Ste Marie Auxiliatrice ya Kimihurura, ndetse na za korari zitandukanye nka Don Bosco (Gikondo), Izuba rya Mariya (Rutongo), na Ste Cécile ya Rurenge (Paruwase ya Rukomo).

Perezida wa Choir Ubumwe, Eugene (ufite mikoro), yibukije ibigwi bya Korali birimo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahagana mu wa 1994 mu Rwanda

Abagize Korali Ubumwe, ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, bizihije isabukuru y’imyaka 36 imaze ivuga ubutumwa mu ndirimbo zisingiza Imana. Ifoto yafashwe kuri uwo munsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.