× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuba Imana iturwanirira tukibwira ko ari ku bwacu, bituma rimwe na rimwe itureka ibintu bikadushiraho

Category: Sermons  »  August 2023 »  Editor

Kuba Imana iturwanirira tukibwira ko ari ku bwacu, bituma rimwe na rimwe itureka ibintu bikadushiraho

Twakire ijambo ry’Imana. Abacamanza 7:1-7.

1 Yerubali ari we Gideyoni n’abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isoko ya Harodi, kandi ingando z’Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n’umusozi More.

2 Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati"Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati ’Amaboko yacu ni yo yadukijije.’

3 None genda ujye imbere y’ingabo urangurure uti ’Utinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.’ " Nuko abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.

4 Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati"Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ’Ntimujyane’, ntagende."

5 Nuko amanukana n’abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati"Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nk’imbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe."

6 Umubare w’abanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye. 7 Uwiteka abwira Gideyoni ati"Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubire iwabo."

Mukundwa, Nshuti y’Imana, ubwo Uwiteka yari amaze guha Gideyoni ibimenyetso bimuhamiriza yuko ari kumwe nawe, Gideyoni yahise yitegura kujya ku rugamba ndetse akoranya imbaga y’abantu benshi baca ingando.

Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ko atazatuma batsinda Abamidiyani kugira ngo Abisirayeli batazava aho birata ko ari bo batsinze bityo bituma Uwiteka abagabanya umubare uva ku bantu nk’ibihumbi mirongo itatu bisaga hasigara abantu magana atatu gusa baba ari bo Uwiteka yemerera kujya ku rugamba.

Burya rero ni kenshi Imana iturwanirira (iturwanaho) igakora imirimo muri twe maze tukabifata nk’ibisanzwe rimwe na rimwe tukibwira ko ari ku bwacu cyangwa ari ku bw’andi maboko tuba twishingikirije kugeza n’aho tubyirata ko ari imbaraga zacu n’ubwenge bwacu byatumye dushobora gukora cyangwa kugera aho twashakaga;

Ari byo bituma Imana rimwe na rimwe itureka ibintu bikadushiraho ndetse n’abantu bakatwibagirwa ku buryo dushoberwa, kandi koko iyo twashobewe ndetse tukamanika amaboko, Imana ni bwo iherako ibona uko iza maze ikadutabara bigatuma tuyivuga (tuyirata) kandi tukanayishima, byongeye kandi tujye tuzirikana Uwiteka kandi abe ari we turata kuko kwirata ari nta cyo byazatugezaho. Imana idufashe

NB: Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa. Amen

Mwari kumwe na Ev. Ndamage LeleDesire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.