Rev Kayumba Fraterne ni umuraperi ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel. Ku munsi nk’uyu tariki 06 Ukwakira, ni bwo yabonye izuba, akaba ariyo mpamvu Paradise.rw yahisemo kwibutsa abasomyi bayo ibintu 5 bitangaje kuri we.
Ibintu 5 tuzi kuri Rev Kayumba ushobora kuba utari uzi:
1. Afite Itorero rikorera kuri Interineti gusa: Rev Kayumba Fraterne ni Umuyobozi wa Jehovah Tsidikenu Ministries (Uwiteka Gukiranuka Kwacu). Iri Torero ntaho warisanga ubaye ushaka kwitabira amateraniro yaryo imbonankubone, ahubwo bakorera kuri interineti nyuma y’uko bagishaka ibyangombwa. Rev Kayumba arabwiriza, agasengera abantu, kandi benshi batanga ubuhamya ko bahemburwa n’inyigisho ze.
2. Ni umupasiteri w’ibyamamare mu Rwanda: Kuva kera kugeza n’ubu Rev Kayumba ni inshuti y’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda nka Meddy ukageza, Priscilla, K8 Kavuyo, Jack B, P Fla, Diana Kamugisha, Miss Bahati Grace n’abandi.
Akunze kubiyegereza akabasengera akababwira ko Imana ibakunda, akabasaba kuva mu bibi. Ni mu gihe abapasiteri benshi bananiwe iri vugabutumwa. By’akarusho, hari inkuru yasakaye ivuga ko Rev Kayumba ari we wabwirije ubutumwa bwiza Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009.
3. Yatangaje ko mu Ijuru hazaririmba gusa HipHop: Uyu muraperi afite indirimbo zitandukanye zirimo "Mureke Ibiyobyabwenge" yakoranye n’ibyamamare nka Jack B na P Fla. Afite kandi indirimbo itangaje yise "Holy Hiphop" aririmbamo ko abakiranutsi nibagera mu Ijuru bazahimbaza Imana mu njyana ya Hiphop gusa mu gitaramo cy’Abera.
4. Ari mu bahanzi bakize cyane mu Rwanda: Rev Kayumba ni umwe mu bahanzi ba Gospel bakize cyane, ukaba ubibonera mu modoka ya Miliyoni 10 Frw agendamo ndetse Paradise ifite amakuru ko ari kuzuza inzu y’agatangaza ukongeraho n’ubundi bucuruzi akorera muri Uganda.
5. Ni umuhanga cyane mu gusubiza: Niba utari ubizi nabyo ubimenye ko Rev. Kayumba ari umwe mu baramyi bazi gusubiza neza ibibazo by’abanyamakuru akenshi biba birimo imitego. Urugero rwa hafi hari ikibazo cy’ingutu yabajijwe na Paradise mu minsi ishize, agisubiza mu buryo bw’ubwenge.
Paradise.rw: Ikintu kimwe wabaza Imana muhuye Live
Rev Kayumba: Nk’uko umucamanza ari umuntu Imana yaremye, iyo afashe icyemezo agaca urubanza ntawe umuvuguruza. N’Imana ntacyo nayibaza kuko ibyo ikora byose iba ibizi kundusha kuko yo yandemye.
Paradise.rw: Uyu mwaka uduhishiye iki
Rev Kayumba: Umwaka ni munini ibyo mbahishiye muzabibona vuba.
Paradise.rw: Amagambo 2 y’ubwenge ugenderaho
Rev Kayumba: 1. Never break your promises. Keep every promise; it makes you credible.
2. Be happy with who you are. Being happy doesn’t mean everything is perfect but that you have decided to look beyond the imperfections.
Rev Kayumba wizihiza isabukuru y’amavuko ku munsi nk’yu, aherutse guhishurira Paradise.rw ko ikintu cyamubabaje mu buzima ari uguhemukirwa n’uwo yari yizeye. Yaragize ati "Hari umuntu twari twapanganye Umushinga w’Ubuzima bwacu birangira ampemukiye".
Ikintu cyamushimishije mu buzima ni ugutungurwa no gutera imbere kwe. Ati "Icyanshimishije ni uko nateye imbere mu buryo ntabitekerezaga. Ikinshimisha ni uko Imana indinda umunsi ku munsi kandi ikampa no gutera imbere".
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA REV KAYUMBA YITWA MUREKE IBIYOBYABWENGE