Umuramyi Senga B wamamaye mu ndirimbo "Ihema ryo gushima" yongeye gushimisha umutima w’Imana no kwigarurira imitima y’abakunzi be mu ndirimbo "Ziraziritse" yahuriyemo na Prosper Nkomezi.
Hari inyandiko zasibamye wandikiye Imana kenshi cyane wageze aho wibwira ko yakwibagiwe ariko nkuzaniye inkuru nziza: Humura Uwiteka arakwibutse aje kukurwanirira. Ntutinye izo ntare ziraziritse ntacyo zizagutwara. Ubu ni bumwe mu butumwa bw’Ihumure bugize indirimbo "Ziraziritse" ya Senga B Ft Prosper Nkomezi.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Senga B yasobanuye byimbitse imvano y’indirimbo "Ziraziritse". Yagize ati: "Nashakaga gutanga ubutumwa bw’ihumure, y’uko Satani n’ubwo adukanga, ariko araziritse nta bushobozi atugiraho, ntacyo azadutwara , abafite ibibazo bose nibahumure."
Kimwe mu bintu bikunze kugora abaramyi ni ugukorana collabo na bagenzi babo. Hari abo muganira bakakubwira bati "Nifuje kenshi gukorana na runaka ariko mugejejeho igitekerezo yanga no kunsubiza, ndamwandikira "akandya seen".
Ibi kuri Senga B abyumva mu matangazo dore ko Imana yamuhaye igikundiro ndetse n’ umugisha wo gukorana n’ibyamamare. Mbere ya Prosper Nkomezi, yahuriye na Emmy Vox mu ndirimbo "Imisozi". Si bo gusa bakoranye kuko anafitanye indirimbo na Adrien Misigaro.
Ni Iki bivuze kuri career ye ya muzika? Dore igisubizo cyumutse yatanze. Ati: "Ni iby’agaciro kuba abahanzi b’ibyamamare bemera ko dukorana, ni byiza kuko guhuza imbaraga bituma ubutumwa bugera kure cyane".
Yasabiye Prosper Nkomezi umugisha. Ati: "Nkomezi ni umuririmbyi w’umuhanga kandi wicisha bugufi. Ndahiriwe kuba narakoranye nawe indirimbo, impano y’Imana ikomeze yaguke igere ku isi yose kuko muri we harimo isoko nziza."
Umuramyi Prosper Nkomezi yahundagajweho imigisha ya kibyeyi na Senga. B
Hari bamwe mu bahanzi bakora umuziki kuko bawukunze abandi bakawukora kubera ko ubakunze mu gihe hari n’abawukora kuko ubatunze. Muri aba bose hari ukubwira ko n’ubwo bimeze bityo awukora yihishe bitewe no kudashyigikirwa n’umuryango we.
Si ko bimeze kuri uyu muramyi ufite ijwi ryiza riteye ipasi kandi rigahumura neza. Avuga ku muryango we, yagize ati: "Umuryango wanjye uranshigikira cyane, ku rwego rwo hejuru, ibyo bisobanuye ko twese turi abavugabutumwa, Imana iduha imigisha ku rwego rungana kuko banshigikira."
Senga B. Ni umwe mu baramyi bafite ijwi ryiza rirangurura.
Senga.B ni umubyeyi wubatse, ufite abana babiri, atuye kandi akorera umurimo w’Imana muri Canada. Tariki ya 16 Gashyantare 2024, yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Église Vivante i Rebero Gikondo.
Muri iki gitaramo cye cyo mu Rwanda yari yatumiye abahanzi barimo Ben na Chance, Prosper Nkomezi, Emmy Vox na True Promises Ministry. Cyitabiriwe n’abatari bake, kandi gisiga benshi banezerewe.
Uretse kugira ijwi ryiza rirangurura Kandi rigororotse ni umwanditsi w’umuhanga ufite ukuboko kwiza gusengeye. Ibi bituma indirimbo yanditse imukururira igikundiro. Azwi mu ndirimbo nka "Ihema ryo gushima, Biremera, Imisozi, Ihanagura amarira n’izindi.
REBA INDIRIMBO NSHYA "ZIRAZIRITSE" YA SENGA B FT PROSPER NKOMEZI