× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Richard Nick Ngendahayo w’ibigwi bihambaye muri Gospel yashyize hanze indirimbo nshya "Uri Byose Nkeneye"

Category: Artists  »  22 April »  Our Reporter

Richard Nick Ngendahayo w'ibigwi bihambaye muri Gospel yashyize hanze indirimbo nshya "Uri Byose Nkeneye"

Igihe kirageze! Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amashusho yise “Uri Byose Nkeneye".

Nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu Rwanda no mu muziki, Richard yongeye kugaruka afite imbaraga nshya n’umutima wuzuye kuramya.

Iyi ndirimbo, ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel, niyo yatumye agaruka mu buryo bukomeye ku isoko ry’umuziki. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu Album ye “Niwe”, ni we uherutse gushyira hanze iyi ndirimbo, ikaba ari intangiriro y’album ye ya gatatu itegerejwe n’abakunzi be.

“Uri Byose Nkeneye” si indirimbo gusa, ahubwo ni isengesho, icyifuzo, n’ubuhamya bw’umutima, bufite imbaraga nyinshi. Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi. Ifite amagambo yuje urukundo rwinshi no kumenya ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.

Mu butumwa bwuzuye imbaraga yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Richard Nick Ngendahayo yanditse ati: "Icyuho kirujujwe. Inanga ziramanuwe. Imirya irasubiranye. Ijwi rirangururira mu butayu,rigarutse ryumvikana ubudahagarara ubwo isaha y’Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isiraheli igeze.

Mumfashe tumucire bugufi. Turangurura tuti: ‘URI BYOSE NKENEYE’ Maze rero, mwarakoze kuntegereza mwihanganye. Yesu abahe umugisha mwinshi. Murakarama!" — Richard Nick Ngendahayo

Iyi ndirimbo ni intangiriro y’ibindi bihangano bikomeye biri gutunganywa kuri album ya gatatu ya Richard Nick Ngendahayo, ifatwa nk’inyongera y’icyizere ku bwoko bw’Imana—Bizafasha guhuriza hamwe imitima y’abakunzi b’umuziki wa gospel no gukomeza kwegera Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.