Igihe kirageze! Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amashusho yise “Uri Byose Nkeneye".
Nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu Rwanda no mu muziki, Richard yongeye kugaruka afite imbaraga nshya n’umutima wuzuye kuramya.
Iyi ndirimbo, ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel, niyo yatumye agaruka mu buryo bukomeye ku isoko ry’umuziki. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu Album ye “Niwe”, ni we uherutse gushyira hanze iyi ndirimbo, ikaba ari intangiriro y’album ye ya gatatu itegerejwe n’abakunzi be.
“Uri Byose Nkeneye” si indirimbo gusa, ahubwo ni isengesho, icyifuzo, n’ubuhamya bw’umutima, bufite imbaraga nyinshi. Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi. Ifite amagambo yuje urukundo rwinshi no kumenya ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.
Mu butumwa bwuzuye imbaraga yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Richard Nick Ngendahayo yanditse ati: "Icyuho kirujujwe. Inanga ziramanuwe. Imirya irasubiranye. Ijwi rirangururira mu butayu,rigarutse ryumvikana ubudahagarara ubwo isaha y’Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isiraheli igeze.
Mumfashe tumucire bugufi. Turangurura tuti: ‘URI BYOSE NKENEYE’ Maze rero, mwarakoze kuntegereza mwihanganye. Yesu abahe umugisha mwinshi. Murakarama!" — Richard Nick Ngendahayo
Iyi ndirimbo ni intangiriro y’ibindi bihangano bikomeye biri gutunganywa kuri album ya gatatu ya Richard Nick Ngendahayo, ifatwa nk’inyongera y’icyizere ku bwoko bw’Imana—Bizafasha guhuriza hamwe imitima y’abakunzi b’umuziki wa gospel no gukomeza kwegera Imana.