× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abo mu Rwanda bo bite? - Umuramyi Chacha De wo muri Kenya yahaye imodoka nshya Babushka ufite ubumuga

Category: Entertainment  »  August 2023 »  Our Reporter

Abo mu Rwanda bo bite? - Umuramyi Chacha De wo muri Kenya yahaye imodoka nshya Babushka ufite ubumuga

Umuhanzi Chacha De ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoreye agashya umusore witwa Babushka uzwi cyane kuri TikTok, amuha imodoka nshya

Babushka yaramamaye cyane kubera umwihariko we mu kubyina nk’uko bigaragara mu mashusho anyuza kuri TikTok. Yagaragaye ari hejuru y’imodoka nziza cyane yahawe imodoka n’umuhanzi wa gospel witwa Chacha De nk’uko tubicyesha ikinyamakuru Pulselive.co.ke

Mu mashusho yashyizwe hanze na Nicholas Kioko tariki 14 Kanama 2023, Babushka n’umuramyi Chacha De, bagaragara bahugiye mu biganiro bahuje urugwiro.

Ubwo ibiganiro byari birimbanije, Babushka yabwiwe na Chacha De ko amufitiye impano, ariko ntiyamubwira iyo ari yo. Chacha De yaboneyeho umwanya wo kumurika impano, yari iri hanze y’inzu.

Babushka yerekejwe ku mpano y’imodoka yahawe n’umuhanzi wa gospel, mu maso he hari hapfutse ariko huzuye ibyishimo. Amarangamutima ye yarushijeho kwiyongera yegera imodoka, yarimbishijwe. Akinguye urugi, yazamuye amaboko agaragaza ko ashimye cyane.

Babushka yavuze umunezero we kandi avuga ko ashimira inkunga n’urukundo yagiriwe. Yashimye imiterere itunguranye y’impano, asabira imigisha Chacha De kandi agaragaza ko yatangajwe n’impinduka z’imiterere ye.

Babushka ati: "Mvugishije ukuri, ndishimye cyane. Ndabashimira cyane ku bw’urukundo n’inkunga. Imana iguhe umugisha. Sinzi icyo navuga. Sinari niteze ibi. Imana iguhe ibyo ukeneye byose". .

Uyu mubyinnyi yatekereje ku bihe bishize, agaragaza ko yahawe imigisha myinshi muri uyu mwaka ugereranije n’uwashize. Ati: "Uyu mwaka nakiriye imigisha myinshi ugereranije n’umwaka ushize".

Ati: "Kandi nshobora kuvuga ko ibintu byose bibaho ku bw’impamvu. Imana izatujyana ahirengeye." Yavuze ko kugenda mu muhanda byari ihurizo na cyane ko afite ubumuga bw’amaguru, ariko ubu "nzakoresha imodoka nshya".

Yashimye inkunga nyinshi ahabwa mu bice bitandukanye, harimo impano z’amafaranga. Ati: "Impano iyo ari yo yose irashimwa. Ndumva mbishishikariye cyane. Ni watu wengi sana wananipa zawadi".

Chacha De asangiye impamvu yo guha Babushka imodoka. Avuga ineza n’impuhwe nk’imbaraga zitera ibikorwa bye. Ashimira imbaraga za Babushka kuri TikTok, Chacha De ashimangira akamaro ko gutanga amaboko yo gufasha abandi, cyane cyane abafite ibibazo.

Ibikorwa bya Chacha De bikwiriye kubera urugero abaramyi bose n’abakozi z’Imana bose muri rusange. Mu Rwanda hari abahanzi b’ibyamamare kandi batunze agatubutse, ni gacye cyane turabona umwe muri bo abera umugisha umuntu utishoboye.

Uwaba yarabigerageje ni ugutanga mituweli nubwo nabyo atari bibi, ariko ni hamwe usanga yakoresheje atarenga 300,000 Frw. Nta n’umwe uraha mugenzi we imodoka cyangwa ngo ayihe umufana we utishoboye cyangwa umuturage utishoboye.

Kandi nyamara hari abahanzi ba Gospel bafite agatubutse aho hari n’abafite imodoka zirenga eshatu. Abapasiteri bo ntiwavuga benshi barakize cyane kandi mu abakristo babo hari n’ushobora kuba aburara ariko ntibabe bakwerekwa urukundo.

"Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi" Yakobo 1:27.

Babushka byamurenze!

Yatunguwe cyane n’umuramyi wamuhaye imodoka

Babushka arakunzwe cyane kuri TikTok

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "STORY" YA CHACHA DE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.