Esther Serukiza umukobwa wa Apostle Serukiza Sosthene agiye gukora ubukwe.
Ahagana saa Saba z’ijoro zishyira kuri uyu wa Kabiri ni bwo Paradise yabonye integuza y’ubukwe bwa Mutware umusore wihebeye Esther Serukiza igaragaza ko ijoro ryo kuwa 28 Nyakanga 2026 rizasiga aba bombi babaye umwe bakanarara mu nzu imwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize iminsi 5 Esther Serukiza asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram video imugaragaza abazwa niba yibuka umunsi wa 1 ahura n’uwo musore.
Esther yarasubije ati: "I do". Iyo video ikomeza imugaragaza yurira indege ya RwandAir aba bombi bagatemberera mu Akagera park.
Iyi video imugaragaza kandi yambikwa impeta n’uyu musore akongeraho amagambo y’imitoma avuga ati: "I am very happy". Akongeraho ko ari uw’uwo musore (uwa Mutware).
Iyi video yayiherekesheje ubutumwa bugira buti: "From this luxurious moment to forever my E Love. I choose you today, tomorrow and for a lifetime and endless love".
Ushize mu kinyarwanda aba avuga ko yishimiye ibihe by’urukundo arimo we n’umukunzi we iteka (none, ejo n’ahazaza).
Ukwezi kwa 7 kurasiga Esther Serukiza yeguriwe Mutware.
Serukiza Esther ni murumuna wa Grace Serukiza wakoze ubukwe mu mwaka wa 2024. Grace Serukiza ni we mfura ya Apotre Serukiza Sosthene Umushumba Mukuru w’itorero ’Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda’ rikorera mu Bugesera. Avukana n’abana batanu; abakobwa batatu n’abahungu babiri
Grace Serukiza yashakanye na Mvugira N. Heritier usengera muri Grace Tabernacle International Ministries muri Kenya iyoborwa na Rev Munyakazi Alexis.
Uyu muryango wose ni abaririmbyi bakomeye bazamukuye muri Alarm Ministries ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda. Bavukana na Serukiza Ingabire Siana uri guca ibintu muri iyi minsi muri Alarm Ministries.
Mu mwaka wa 2017 aba bana b’umutambyi ni bwo bagaragaje impano y’agatangaza ibarimo mu irushanwa ryateguwe na Urugero Media Group.
Icyo gihe Serukiza Esther yabaye uwa 2, Serukiza Ingabire Siana yegukana igikombe cya Urugero Music Talent Season 1, gifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.