Itorero Mission Évangélique Paix et Liberté en Christ (MEPALC Church) rifite icyicaro i Montreal mu Canada, rikaba riyoborwa na Pastor José Shukanya n’umugore we Aziza Shukanya, ryatumiye mu materaniro Prophet Ernest Nyirindekwe wo mu Rwanda.
Iri torero Mepalc Church ryashinzwe mu mwaka wa 2018, rikaba rimaze kumenyekana mu bikorwa by’ivugabutumwa no guhuza abakristo baturutse imihanda itandukanye.
Kuri ubu, Itorero Mepalc Church ryatumiye Prophet Ernest Nyirindekwe uyobora Elayono Pentecostal Blessing Church ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi yaba i Burayi, Amerika n’ahandi.
Prophet Ernest azateranira muri Mepalc Church ndetse anigishe ijambo ry’Imana mu materaniro yihariye azaba ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, guhera saa tanu n’igice za mu gitondo ku isaha yo muri Canada.
Aya materaniro azaba ashingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Déliez-le et laissez-le partir” (Murekure kandi mumureke agenda), aho Prophet Ernest azaba azagabura ijambo ry’Imana ku bazitabira, abahugura kandi abatera imbaraga mu buzima bwabo bw’umwuka.
Abateguye aya materaniro batangaje ko azatambuka live ku mbuga nkoranyambaga za Mepalc Church zirimo YouTube, Facebook na TikTok, kugira ngo n’abatabasha kugera aho azabera babashe kuyakurikira no kuyungukiramo aho bari hose.
Kugeza ubu, Prophet Ernest Nyirindekwe ari kubarizwa muri Canada nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze iminsi akorera ibikorwa by’ivugabutumwa, ahura n’abakristo batandukanye, abasengera anabaha ubutumwa bubatera imbaraga n’ihumure mu bugingo.
Amakuru agera kuri Paradise avuga ko Prophet Ernest ateganya no gukora ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 umuryango wa Elayono Canada umaze ukorera muri icyo gihugu.
Ibi birori bitegerejwe n’imbaga y’abakristo, cyane cyane abakurikira umurimo we, bakaba biteze ibihe bikomeye byo kuramya, guhimbaza no kongera kwiyegurira Imana.
Prophet Ernest mu murimo w’Imana muri Canada
Pastor José Shukanya, Umushumba Mukuru wa Mepalc Church
Mepalc Church - Canada yatumiye umukozi w’Imana Prophet Ernest