Mu gitaramo Easter Jubilee 2026, Ben & Chance banditse amateka mashya mu nyubako ya BK Arena yo kwinjira mu bahanzi bakeya bahakoreye igitaramo bagasiga amatike abaye ibyabuze nk’imizi y’urutare ku isoko.
Tariki ya 05 Mata 2026 ni umunsi w’amateka ku bakunzi b’umuziki wa Gospel by’umwihariko abakunzi ba Ben & Chance baryohewe n’igitaramo cya Easter Jubilee Music Gathering 2026 cyasize urwibutso mu ndiba y’abakunzi babo.
Guhera Saa munani z’amanywa bamwe mu b’inkwakuzi bari batangiye guparika Imodoka ahabugenewe mu gihe abakizifite mu buryo bw’amasezerano na bo Spiro zari zabagejeje hafi y’amarembo dore ko kubera ibitoro byazamutse gutega moto za 125 bisaba kubitekerezaho kabiri.
Saa cyenda n’igice abantu bari bamaze kuba benshi dore ko gushira kw’amatike ya 5k na 10k kare byatangaga ibimenyetso by’ibiri bube ku bantu babaswe n’icyaha cyo gukererwa.
Tudatinze mu makoni Paradise yateguye ibintu 7 byaranze Iki gitaramo.
1.Amanota meza ku bashinzwe imyinjirize
Amanota menshi kuri Ben & Chance bateguye Iki gitaramo. Abashinzwe imyinjirize bakoranaga umurava bakagenzura ibisabwa mu ituze bigafata igihe kitarambiranye. Ibi byatumye umuvundo ugabanuka.
Bamwe mu bantu baganiriye na Paradise batifuje ko amazina yabo amenyekana bashimiye Ben & Chance kuba barakosoye amakosa yajyaga atuma binubira kuza mu bitaramo. Umwe mu bakobwa batuye I Gikondo yagize ati: "Bikomeje gutya, n’abari baracitse mu bitaramo bagaruka."
Ku myinjirize ntitwakwibagirwa gushimira abashinzwe itangazamakuru bashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha kw’abanyamakuru no gushyira ku rutonde umuntu wese wiyandikishije ku gihe.
Tubibutse ko uwari uri ku ruhembe rw’imbere mu kwamamaza iki gitaramo ari Mupende Gideon Ndayishimiye [TMan] ukomeje gukurirwa ingofero mu bikorwa byo kwamamaza ibitaramo ndetse no gukorana neza n’itangazamakuru.
2.Gukabya inzozi zo kuzuza BK Arena
Gutaramira muri BK Arena ubwabyo ni indoto mu gihe kuyuzuza byo ari inzozi. Ku bazi inyubako ya BK Arena si inyubako yo kwisukirwa na buri muhanzi dore ko ku bafite amakuru ahagije bahuriza ku kuba ikosha kubi.
Ben & Chance bageze ku ndoto zabo buzuza inyubako ya BK arena izwiho kwakira abantu basaga ibihumbi icumi. Ibi byagezweho binyuze ku mikoranire myiza y’abahanzi n’ikipe ishinzwe kwamamaza igitaramo.
Ben & Chance bakaba bashimirwa ko nabo ubwabo batangaga amakuru kugeza ku isaha y’igitaramo. Ku munsi w’igitaramo nyir’izina, Chance yari ku murongo we wa WhatsApp akaba yaranafashije umunyamakuru wa Paradise kugurira abantu batandukanye amatike y’ibihumbi 300 y’amafaranga y’u Rwanda.
3.Igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare
Uretse abaramyi nka Papi Clever & Dorcas; Alicia & Germaine, Pastor Ngoga Christophe bataramiye abitabiriye Iki gitaramo, bamwe mu byamamare bari baje gushyigikira Ben na Chance.
Bishop Prof Fidele Masengo umushumba wa City light Foursquare Church aho Ben & Chance babarizwa yaje kubahesha umugisha. Abandi barimo Mutesi Scovia, Aline Gahongayire, David Kega, Pastor Anitha Gakumba, Dorcas uririmba muri Vestine na Dorcas, n’abandi benshi bari mu baje gushyigikira aba baramyi.
4.Dressing code ku matsinda y’abaramyi:
Kimwe mu byaranze umunsi w’amateka ku bitabiriye Iki gitaramo ni uguhuza mu myambarire (dressing code) ku baramyi (couples)
Dorcas, Alicia na Chance bari bambaye ibara ry’umutuku (round ya mbere) mu gihe Pastor Serugo Benjamin (Ben), Germaine na Papi Clever bari bambaye ibara risa na Khaki. Ikanzu ya Germaine, ’Full’ kuri Pastor Ben ndetse n’ikoti rya Papi Clever).
5.Indirimbo zo kuramya ziganjemo izirata ubutsinzi bwo ku musaraba:
Ku ikubitiro Pastor Ngoga yahaye abantu ishusho y’umunsi. Uyu muramyi yanyuze imitima ya benshi mu ndirimbo nziza zirimo "Ndabyemeye".
Itsinda rya Move4Christ ryogeje amaso mu mibyinire itamenyerewe i Nyarugenge bakaba babyinnye indirimbo zirimo "Nibebe" ya Rose Muhando n’izindi.
Ben & Chance ba nyir’ibirori bakomewe amashyi y’urufaya ubwo bageraga ku ruhimbi bafata imitima binyuze mu ndirimbo Igikombe cyanjye, Amarira, Zaburi n’izindi...
Mu gihe kirenga isaha bamaze ku ruhimbi buri wese yasobanukiwe impamvu iki gitaramo gikwiye kuba ngarukamwaka. Igitaramo cy’abaramyi kikaba cyahesheje intebe y’icyubahiro Papi Clever & Dorcas bahesheje benshi umugisha mu ndirimbo nziza ziganjemo izo mu gitabo .
Pastor Julienne Kabanda yibukije abantu kwitandukanya no kubarwa mu bakobwa 10 b’abapfapfa abinjiza mu banyabwenge. Ijambo rye ryakoze ku mitima ya benshi, bamwe bafata umwanzuro wo kwakira agakiza.
6. Alicia & Germaine banditse amateka adashobora gusibangana
Benshi mu bitabiriye Iki gitaramo banyuzwe bikomeye n’itsinda ry’abavandimwe (Alicia & Germaine) abanya - Rubavu bari baje ku bwinshi gushyigikira abana babo.
Ubwo bageraga ku ruhimbi batunguye benshi, bakoreshwa n’Uwiteka ibyo batatekerezaga dore ko byagora buri wese kwemera ko ari cyo gitaramo cya mbere baririmbyemo. Aba bakobwa bataramiye imbere y’abantu ibihumbi 10 mu ndirimbo "Ndashima Umusaraba", "Ibendera" na "Uriyo".
Alicia na Germaine ni ryo tsinda rya mbere ry’abantu bavukana baririmbiye mu nyubako ya BK Arena ibintu bitigeze bikorwa n’itsinda rigizwe na Vestine na Dorcas ryabatanze kubona izuba. Banditse amateka kandi yo kuririmbira muri BK Arena mu gitaramo cyabo cya mbere, kandi bakerekwa urukundo rwinshi, ibintu byerekanye ejo habo ari heza.
7.Ikanzu ya Chance yabereye abagore nka Efodi ya Gidiyoni
Mu byagarutsweho ku bitabiriye iki gitaramo ni imyambarire idasanzwe y’umuramyi Chance wo muri Ben and Chance. Mu bagarutse kuri iyi myambarire harimo umunyamakuru Ange wa Radio and TV O.
Mu kiganiro na Paradise, Ange yagize ati: "Uyu mubyeyi yateguye uhereye ku ikanzu nziza itukura, inkweto bijyanye, amaherena ndetse na make up."
Mu gitabo cy’Abacamanza 8:22-27 bagaruka ku nkuru z’umucamanza Gidiyoni wasabwe n’Abisiraeli kumwimika akaba Umwami nyuma yo kubabera umucunguzi imbere y’abanzi babo barimo abamidiani.
Gidiyoni yanze kwimikwa ahubwo abasaba impeta zo ku matwi n’imyambaro banyaze abamidiani. Muri izo zahabu Gidioni yakozemo umwambaro witwaga Efodi awushyira mu mudugudu we witwaga Efura, Abisiraeli bakajya baza kuwuramya bakawurarikira nk’uko byanditswe ku murongo wa 27 w’igice cya munani.
Benshi mu bagore bitabiriye igitaramo "Easter Jubilee 2026" bari bicaye inyuma y’abanyamakuru bumvikanye bavuga ko bakunze iyi kanzu. Umwe yagize ati: "Uwandangira ahantu Chance yakoresheje iyi kanzu, ndifuza kuzambara ikanzu nk’iyi.
(Ikanzu ndende y’ibara ritukura ifite inshunda ku ijosi, ku maboko no hasi)."
Kuba abagore n’abakobwa bararikiye iyi kanzu ni byo umwanditsi yagendeyeho ayigereranya na Efodi ya Gidiyoni. Ijambo Efodi (Ephod) muri Bibiliya risobanura umwambaro wihariye wambarwaga n’abatambyi, cyane cyane Umutambyi Mukuru.
Efodi yari umwambaro umeze nk’ikanzu ngufi cyangwa ikote ridafunze neza imbere. Wambarwaga ku gituza no ku mugongo ndetse n’imishumi ku bitugu
Yakozwe ite?
Dukurikije Bibiliya (nko mu gitabo cya Kuva 28): Yabohwaga mu budodo bwiza cyane harimo zahabu, ubururu, umutuku n’umweru
Ku bitugu hariho amabuye abiri y’agaciro yanditseho amazina y’imiryango ya Isirayeli. Efodi yari ifite ibisobanuro bukomeye:
Ikimenyetso cy’ubutambyi – yagaragazaga ko umuntu ari umutambyi w’Imana
Kwitwaza ubwoko bw’Imana – amazina ku bitugu yerekana ko umutambyi yitwazaga ubwoko bwose imbere y’Imana
Gushaka ubushake bw’Imana – rimwe na rimwe efodi yari ifitanye isano n’ibikoresho byifashishwaga mu kubaza Imana (Urimu na Tumimu)
Abatambyi bose bashoboraga kwambara efodi (yoroheje), ariko Efodi y’umutambyi mukuru yo yari idasanzwe
Ibi bikaba bisobanuye ko kuba umwambaro wa Chance wafashwe nk’umwambaro udasanzwe bimugira umuntu udasanzwe mu bwami bw’Imana.
Ben na Chance banditse amateka yo kuzuza BK Arena
Muri Easter Jubilee, ikanzu ya Chance yakunzwe n’abagore benshi bayifashe nka Efodi ya Gidiyoni
Alicia na Germaine baririmbye muri Easter Jubilee ya Ben na Chance yabereye muri BK Arena
Aba baramyi baherutse gusohora indirimbo nshya bise "Kare m’umuseke".
Ryoherwa n’iyi ndirimbo.