Abakristo ba Elayono Brussels mu Bubiligi iyoborwa n’Umukozi w’Imana Prophet Ernest bari mu giterane gikomeye cy’iminsi irindwi cyiswe "Gukirana n’Imana n’abantu".
"Ntuzacikwe n’iminsi 7 y’imbaraga, dukurikire kuri Zoom buri munsi nimugoroba saa kumi n’ebyiri ku isaha yo muri Europe na Kigali". Ni ubutumwa Prophet Ernest yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yasabaga abantu kutazacikwa n’iki giterane.
Iki giterane cyatangiye ku wa 30 Werurwe 2026, kikaba kizasozwa kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026. Abagabura ijambo ry’Imana ni Prophet Ernest Nyirindekwe ndetse na Serge Ntwali. Igiterane kinyura Live kuri Zoom, ID akaba ari: 89032315151.
Niba n’Imana yakiranwa, ni iki kitakiranywa? Ni ko abateguye iki giterane bibaza.
Elayono Ministries ikorera mu bihugu bitandukanye ku isi, ikomeje kuba mu bihe by’ububyutse, ibintu bihura n’insanganyamatsiko yabo muri uyu mwaka wa 2026 aho uyu mwaka bawise "Umwaka wo gusa na Yesu".
Iki giterane cy’iminsi 7 kije gikurikira "Soirée with Prophet Ernest Nyirindekwe" yabaye tariki ya 21 Werurwe 2026, muri Suwede kuri Elite Hotel Marina Tower, Stockholm kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro.
Abitabiriye bari bambaye imyenda y’umweru n’umukara, buzuye amashimwe ya byinshi Imana yakoze mu buzima bwabo. Ni umunsi utazigabirana ku bawitabiriye kuko bagize ibihe byiza byo gusangira ndetse no kuganirizwa n’umukozi w’Imana Prophet Ernest.
Prophet Ernest anategerejwe mu Bufaransa mu mpeshyi mu giterane cyiswe “Injira mu gihe cyawe”, kizabera mu Mujyi wa Paris, mu Bufaransa, kuva ku wa 10 Nyakanga 2026 kugera ku wa 12 Nyakanga 2026.
Ni iyogezabutumwa ritegerejwe na benshi mu batuye mu Burayi, rikaba ryitezweho guhindura imitima no gushimangira ukwizera kw’abakirisitu bitabiriye.
Elayono Brussels yateguye igiterane cy’iminsi irindwi cyiswe "Gukirana n’Imana n’abantu".