Gahogo Choir izwi mu ndirimbo "Wanshiye iki" igiye kongera gusendereza umunezero imitima y’abakunzi bayo mu gitaramo yatumiyemo Papi Clever na Dorcas.
Benshi mu bakunzi b’umusaraba bahembuwe bikomeye n’indirimbo nka "Wanshiye iki Yesu" ishumangira urukundo rw’indengakamere Kristo yakunze inyokomuntu kugeza n’ubwo yemera kwiyambura ishusho y’ubumana akiyambika inyama n’amaraso akungaho igitambo cy’inshungu. Muri iyi ndirimbo, Gahogo Choir baba babaza Kristio imvano yo kwitanga bene aka kageni.
Abakunzi b’indirimbo zituje bakaba barinjijwe mu ijuru mu buryo bw’umwuka n’indirimbo "Gorogota" igira iti: "Mu mpinga y’umusozi Karuvali habambwe abagome babiri hagati yabo aho kubambwa njyewe Yesu aranyitangira, i Gologota sinzibagirwa mpora nibutswa umusaraba wa musozi we uri urwibutso urukundo Yesu yankunze".
Ku bantu bafite mwuka wera iyi ni imwe mu ndirimbo zikinyejana, Umuntu yumva akumva utunyangingo twe hazamutsemo izindi mbaraga z’umwuka wera.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’ubuyobozi bwa Gahogo Choir Bwavuze ko insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka muri Yesaya 53:4 hagira hati: "Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
Ni igitaramo iyi korali y’ubukombe izataramana na Papi Clever & Dorcas couple yihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ikaba imaze gufata icyicaro gihoraho mu mitima y’abakunzi ba gospel yaba mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu ndirimbo zo mu gitabo ziganjemo iz’ikinyarwanda n’igiswahili.
Papi Clever & Dorcas bategerejwe I Muhanga
Iki gitaramo giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 ahitwa SPLENDID HOTEL guhera saa 15H00