Pastor Christian Gisanura yagarutse ku kamaro k’igitekerezo cya mbere umuntu agira akimara gukanguka, agaragaza ko ari cyo gishyiraho umurongo w’umunsi wose.
Yibukije ko abantu benshi babyuka batekereza ku bibazo, amaganya cyangwa gahunda zibategereje, ariko ko hari indi nzira nziza yo gutangira umunsi, yo guhitamo ibyo utekerezaho aho kubireka ngo ubuzima bubiguhitiremo.
Yagize ati: “Ushobora gutegura umunsi wawe, ugahitamo ibyo utekerezaho. Ubuzima ntibukaguhitiremo icyo utekereza, kuko si bwo buzakugenera uko uzabaho.”
Aha yashimangiye ko ibitekerezo byacu bifite imbaraga zo kutuyobora, bityo umuntu akwiye kubigenzura aho kubireka ngo bimutegeke.
Yatanze urugero rukomeye rwerekana uko ibitekerezo bishobora kuyobora umuntu mu nzira mbi, agaragaza ko n’abantu bakoze Jenoside bayobowe n’ibitekerezo by’urwango byubatswe mu mitima yabo igihe kirekire. Yagize ati: “Iyo umuntu atageneye ibitekerezo bye icyo atekereza, hari ibindi bimuhitiramo bikamujyana aho atatekerezaga.”
Yakomeje asobanura ko umutima w’umuntu umeze nk’ububiko: ibyo ushyiramo ni byo ugaragaza mu buzima. Ni yo mpamvu ari ingenzi kuwurinda, nk’uko Bibiliya ibivuga iti:
“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho haturuka ibizana ubugingo” (Imigani 4:23).
Yibukije amagambo ya Yesu agaragaza imbaraga zo kuguma mu ijambo ry’Imana, ati:
“Nuguma mu ijambo ryanjye, na ryo rikaguma muri wowe, uzaba umwigishwa wanjye nyakuri, uzamenya ukuri kandi ni ko kuzakubatura.”
Ibi byerekana ko iyo umuntu yujuje umutima we ibitekerezo byiza bishingiye ku Mana, ubuzima bwe bugenda neza.
Pastor Gisanura yanaburiye abantu ku ngaruka zo kuzuza mu bwenge ibintu bibi, agira ati:
“Niwuzuzamo filime zerekana urugomo, uzahinduka nka zo. Nushyiramo inzira z’uburyo bwo kubona amafaranga vuba, bishobora kukujyana mu bujura.”
Mu gusobanura neza icyo umuntu akwiriye gutekereza mu gitondo, yagarutse ku magambo yo mu gitabo cy’Amaganya, agaragaza ko umuhanuzi Yeremiya yabonye ihumure mu kwibuka imbabazi z’Imana.
Bibiliya igira iti: “Iki ni cyo nibuka, ni cyo kindema umutima” (Amaganya 3:21).
“Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura” (Amaganya 3:22). “Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini” (Amaganya 3:23).
Yasobanuye ko kuba umuntu akiriho buri gitondo ari imbabazi z’Imana, atari imbaraga ze cyangwa ubwenge bwe. Yagize ati: “Hari abapfa, abakora impanuka, ariko kuba ukiriho ni imbabazi z’Imana.”
Yakomeje agira inama abantu ko bakwiriye gutangira umunsi batekereza ku rukundo rw’Imana, bakayiringira, nk’uko Bibiliya ikomeza ivuga iti: “Umutima wanjye uravuga uti ‘Uwiteka ni we mugabane wanjye, ni cyo gituma nzajya mwiringira’” (Amaganya 3:24). “Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka” (Amaganya 3:25). “Ni byiza ko umuntu yiringira, ategereje agakiza k’Uwiteka atuje” (Amaganya 3:26).
Mu gusoza, Pastor Gisanura yashimangiye ko gutangira umunsi utekereza ku Mana ari ugushyiraho urufatiro rukomeye rw’ubuzima. Yagize ati: “Ntukabyuke utekereza ibibazo, ahubwo tekereza imbabazi z’Imana zagukanguye, uyisabe kukurinda uwo munsi.”
Yasoje asaba abantu kujya bihumuriza mu gihe bahuye n’ibibazo, biyibutsa ko nubwo ibintu byaba bimeze nabi, imbabazi z’Imana zigihari. Ibi, nk’uko yabivuze, bituma umuntu agira amahoro, akabaho ubuzima bufite icyerekezo kandi bwuzuye icyizere.