Liliane Kabaganza, umwe mu baramyi bakomeje kugaragaza ubuhamya bukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasangije abantu urugendo rwe rw’ubuzima kuva ku avutse kugera ku myaka 15.
Yagarutse ku nkomoko ye n’ukuntu yagiye anyura mu bihe bikomeye kuva akiri muto, ariko Imana ikamubera umusingi kugeza n’uyu munsi.
Ni umukobwa wavutse ari uwa gatandatu mu muryango w’abahungu 5 na we w’umukobwa wa 6, akaba akomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge. Yavuze ko abantu benshi bakunze kumwibeshyaho bakamutekereza nk’ukomoka muri Tanzaniya cyangwa mu Burundi, nyamara we agaragaza ko yavukiye muri Kongo, mu gace ka Bibogobogo.
Mu kiganiro kiri kuri YouTube channel ye yagize ati: “Navukiye muri Kongo mu Bibogobogo. Twari mu Rubarati, ni ho twavuye tujya muri Shaba. Icyo gihe nari mfite imyaka 7.”
Liliane avuga ko akiri muto yanyuze mu buzima bwo kwimuka kenshi, ariko akagira amahirwe yo gukurana n’ababyeyi be bombi kugeza ku myaka 7, mbere y’uko ubuzima bwabo buhinduka.
Ku myaka 11 na 12, Liliane yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba, aho yinjiye muri korali y’abana, nyuma akimukira muri korali nkuru afite imyaka 12 gusa. Ni ho avuga ko urugendo rwe nyakuri rwo kuririmbira Imana rwatangiriye.
Ati “Ku myaka 12 Imana yampaye impano yo kuririmba… ni ho natangiriye urugendo rwanjye rwo kuririmbira Imana nyabyo.”
Avuga ko icyo gihe atari asobanukiwe neza icyo gukorera Imana bisobanuye, ahubwo ko yaririmbaga ayobowe n’ibyo yakuze abona mu rusengero no mu muryango we.
Liliane avuga ko imyaka 15 ari yo yamubereye intangiriro y’ibigeragezo bikomeye mu buzima bwe, cyane cyane mu murimo w’Imana. Ati “Ku myaka 15 natangiye guhura n’ibigeragezo bikomeye cyane… ni bwo nabaye njye wa nyawe.”
Avuga ko nubwo yari akiri muto kandi bari mu mahanga aho ikoranabuhanga ritari ryakageze kure, yakomeje gukorera Imana n’umutima we wose kugeza magingo aya abicishije mu ndirimbo, dore ko bamwe mu batangiranye urugendo na we baje kubireka.
Liliane Kabaganza avuga ko kuva ku myaka 12 kugeza ubu, amaze imyaka irenga 40 akoresha mikoro mu ivugabutumwa no kuririmba. Aha agaragaza ishimwe rikomeye ku Mana yamurinze mu magambo no mu bikorwa bye byose.
Ati “Ndashimira Imana ko kuva ntangiye gufata mikoro, nayikoresheje mvuga ibifite umumaro… ntigeze mvuga ibyangiza imitima y’abandi.”
Asobanura ko ururimi ari intwaro ikomeye, bityo ko umuntu wese uhawe ijambo agomba kuritekerezaho neza mbere yo kurivuga.
Liliane yanatanze ubutumwa bukomeye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, ibyo bita “imihanda”, avuga ko zishobora kubaka cyangwa zigasenya, ati “Imbuga nkoranyambaga zirimo kwica ibintu byinshi… uge umenya ibyo ugiye kuvuga n’ibyo udasabwa gukora.”
Yasabye abantu gusenga basaba ubwenge, kugira ngo bakoreshe neza ijambo bahawe n’Imana, batagwa mu mutego wo gukomeretsa abandi cyangwa kuyobya benshi.
Liliane asoza ubuhamya bwe bw’igice cya mbere, yashimangiye ko Imana ari nyayo kandi ko yayibonye mu buzima bwe bwite, atari ibyo yumvanye abandi gusa.
Abiririmba mu ndirimbo ye yise Amashimwe. Yagize ati “Mu ndirimbo yitwa Amashimwe ndavuga nti ‘Ndababwira Imana nabonye, yaranganirije ndayumva, yaranyiyeretse ndayibona. Yankoreye ibikomeye bifatika. Ndababwiza ukuri mu ijuru hari Imana. Mumfashe tuyihe icyubahiro, irabibwiriye.’”
Avuga ko ubutaha azakomeza gusangiza abantu ibindi bice by’urugendo rwe, harimo n’’ibihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe, kugira ngo arusheho gufasha abandi kumenya imbaraga z’Imana.
Ubuhamya bwa Liliane burimo ubutumwa bwibanda ku gukomera ku Mana, gukoresha neza impano yaguhaye, no kugira ubwenge mu mvugo no mu bikorwa, cyane cyane mu gihe cya none cy’imbuga nkoranyambaga.
Liliane ati “Ni urugendo rukomeje, rwerekana ko Imana igira ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu.”
Reba ikiganiro cyose
Umva indirimbo amashimwe