Kuri uyu wa 5 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yakoreshejwe n’umwuka wera mu gusobanura uko igihango cy’ubucuti dufitanye na Yesu bushingiye ku kwizerwa, anasobanura icyo twakora ngo twizerwe
Mu buzima bwa muntu habaho amasezerano atandukanye ashingiye ku mpamvu zitandukanye. Hari amasezerano ashingiye ku nyungu, hari ashingiye ku nshingano, hari n’ashingiye ku rukundo no ku kwizerana.
Igihango cy’umukozi n’umukoresha gishingira ku murimo no ku gihembo: umukozi akora akazi, umukoresha akamuhemba. Iyo akazi kabuze cyangwa umushahara ugahagarara, umubano ushobora guhita urangira.
Ariko ubucuti bwo ntibushingira ku nyungu; bushingira ku kwizerana. Inshuti zifatanya mu bihe byiza no mu bihe bibi. Nubwo abashakanye bashobora gushwana hagati yabo, iyo habaye igitero kibibasira bombi, bahita bahuriza hamwe imbaraga bagafatanya kukirwanya. Ubumwe bwabo bushingiye ku mubano wimbitse urenze inyungu z’igihe gito.
Ubu ni na bwo buryo Yesu Kristo ashaka ko umubano wacu na we uba. Mu butumwa bwe, Yesu yasobanuye neza ko adashaka abamukorera gusa nk’abagaragu, ahubwo ko ashaka inshuti ze z’ukuri.
Muri Yohana 15:14 haranditswe ngo: “Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka.” Aya magambo agaragaza ko ubucuti na Yesu butandukanira ku kumvira ijambo rye. Umuntu ushaka kuba inshuti ya Yesu agomba gukora ibyo ategeka.
Yesu yakomeje asobanura impamvu abita inshuti aho kubita abagaragu. Mu Yohana 15:15 haravuga ngo: “Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.”
Umugaragu akorana na shebuja akazi akabona umushahara ariko ntamenya neza ibyo shebuja akora. Akazi kadahari, nta mukozi uba uhari; umukoresha yasigara wenyine. Umukozi na we atabona umushahara ntiyaza. Ariko inshuti zo ziranezezanya, zigafatanya mu buzima bwa buri munsi.
Umugaragu ntaba hafi ya shebuja nk’inshuti ye; aba akora inshingano ze gusa. Ni yo mpamvu abakozi bagomba kugaragaza ibyo bakoze, bagatanga raporo kugira ngo babone ishimwe cyangwa umushahara.
Mu buryo bumwe, iyo umuntu yifata nk’umukozi w’Imana gusa, aba agomba guhora agaragaza ibyo akora ngo abone ishimwe. Ariko iyo umuntu ari inshuti ya Yesu, aba yirinda gukora ikintu cyababaza inshuti ye.
Yesu kandi yerekanye ko ari we watangije ubu bucuti. Mu Yohana 15:16 haranditswe ngo: “Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.”
Aya magambo agaragaza inshingano z’uwahisemo kuba inshuti ya Yesu: kwera imbuto. Kwera imbuto ni ikimenyetso cyerekana ko umuntu akunda Kristo kandi ko ubuzima bwe bwahinduwe n’Ijambo ry’Imana.
Yesu yigeze gusanga igiti kitagira imbuto arakivuma. Nubwo cyari mu gihe kitari icyo kwera imbuto, yarakivumye ngo atange urugero. Yerekanaga ko ku wizera, Yesu ashaka ko yera imbuto mu bihe byose. Igiti cyo kigira ibihe byo kwera, ariko umukristo asabwa kwera imbuto z’umwuka igihe cyose.
Yesu yaduhaye igisubizo cy’amasengesho yacu: inzira yo gusubizwa ni ukwera imbuto nziza. Imbuto zihoraho ni igitambo gisaba imbaraga z’Umwuka Wera. Iyo umuntu asabye Umwuka w’Imana, amufasha kwera imbuto nziza mu buzima bwe.
Ariko mu rugendo rw’ukwizera habaho ibigeragezo byinshi. Hari ibyo umuntu ashobora kubona, kumva cyangwa guhura na byo bimugerageza bikamusaba guhitamo hagati yo kugwa mu cyaha cyangwa gukomeza kwera imbuto nziza.
Hari abantu batanga ari uko babisabwe. Nyamara Imana ishaka ko umuntu atanga abitewe n’umutima we, atabitewe n’igitutu. Niba umuntu ashaka gusubizwa amasengesho ye, agomba kugaragaza ibimenyetso by’uko ari inshuti ya Yesu.
Gusubizwa bisaba kwera imbuto nziza. Ntabwo umuntu akwiye gushaka imigisha binyuze mu kuba inshuti ya pasiteri cyangwa undi muntu wo mu rusengero yibwira ko azamuhuza n’Imana. Ntabwo kandi akwiriye kwiringira abahanuzi cyangwa abandi bantu ngo bamufashe kubona umugisha. Icy’ingenzi ni uko umuntu ubwe yera imbuto nziza.
Yesu yanigishije inshuti ze kudatinya abantu. Mu Matayo 10:28 haranditswe ko “Tutagomba gutinya abica umubiri ntibashobore kwica ubugingo; ahubwo ngo dutinye ushobora kurimbura ubugingo n’umubiri mu muriro cyangwa muri gehinomu.”
Hari abantu batinya kwera imbuto nziza kubera gutinya amaso y’abantu. Batinya uko bazavugwaho cyangwa uko bazafatwa n’abandi, bagahitamo guhemukira Imana kugira ngo bishimirwe n’abantu. Bene abo ntibashobora kuba inshuti za Yesu. Ushaka kuba inshuti ya Yesu agomba kuba yiteguye kubabarana na we no guhagarara ku kuri kwe n’iyo byaba bimusaba igitambo.
Iyo umuntu akunda undi muntu, ntamutinya ahubwo aramwubaha. Gukunda bituma umuntu yubaha uwo akunda kandi akirinda kumubabaza. Gutinya umuntu bishobora gutuma umuntu agira umutekano muke, ariko kumwubaha bituma habaho ituze n’icyizere. Ni yo mpamvu umukristo adakwiye gutinya imimerere arimo ngo itume ahemukira Imana. Imimerere yose umuntu ahura na yo ku isi igira aho igarukira.
Ku isi, abantu bashobora kwica umubiri w’umuntu ariko ntibashobora kumwambura ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Ariko iyo umuntu ababaje Imana, ashobora gutakaza ibyiringiro byo kuzazuka. Ni yo mpamvu umuntu akwiriye gutinya Imana yonyine. Iyo umuntu amenye ko ibigeragezo byose byo mu buzima bifite iherezo, bituma adatinya gukomeza kuba umwizerwa.
Niba dushaka kuba inshuti za Yesu, tugomba kurinda ubwizerwe bwacu kuruta uko twarinda imyanya dufite mu rusengero cyangwa izindi nyungu zo ku isi. Kwizerwa ni yo shingiro ry’ubucuti nyakuri. Iyo umuntu ari umwizerwa kuri Yesu, ayobora ibitekerezo bye, amagambo ye n’ibikorwa bye. Agomba kuba umwizerwa mu byo atekereza, mu byo avuga no mu byo akora kuko Imana ireba no mu mitima.
Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yagaragaje ko iyo ibyo byose umuntu abishyize mu buzima bwe, bimwinjiza mu bisubizo by’Imana. Kwera imbuto nziza, kubaho mu kwizerwa no gukunda Yesu ni byo bigaragaza ubucuti nyakuri hagati y’umuntu n’Umwami Yesu Kristo.