Pastor Franklin Graham arimo guhamagarira Abanyamerika kwifatanya na we mu gihe cyo gusenga no kwihana, aburira ko “igihugu cyacu kiri mu bibazo bikomeye” mu bihe bya politiki byuzuyemo umwuka mubi n’ubwumvikane buke.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere, Pastor Franklin Graham — umuyobozi mukuru wa Samaritan’s Purse n’ishyirahamwe Billy Graham Evangelistic Association — yatangaje ko hazaba igihe cyihariye cyo gusenga no kwihana ku wa Gatatu saa sita ku isaha yo ku Nyanja y’Iburasirazuba bwa Amerika (ET).
Franklin Graham, ufite imyaka 73 akaba n’umuhungu w’ivugabutumwa w’ikirangirire Billy Graham, yagize ati: “Niba utekereza ko igihugu cyacu kiri mu bibazo uyu munsi, tegereza ubone ibizaza. Mu gihe imihanda yacu yuzuyemo urwango, uburakari, ibyaha, ibiyobyabwenge n’agahinda gakabije, ese hari icyo twakora?”
Yahise asubiza ati: “Yego, kirahari. Nkatwe nk’igihugu, ibyaha byacu ni byinshi cyane. Twagiye twirengagiza Imana n’amategeko yayo, twemera ubuzima butayitayeho. Dukeneye gusaba imbabazi zayo no kuyisanga twicishije bugufi.”
Mu gihe hari imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwa Renee Good, warashwe n’umukozi wa U.S. Immigration and Customs Enforcement (ICE) mu cyumweru gishize, Pastor Franklin Graham yasabye Abanyamerika gusengera abayobozi babo no gusaba Imana kugarura ituze mu gihugu.
Yagize ati: “Hari abashaka kubiba umutekano muke, ndetse hari n’abifuza gusenya iki gihugu gikomeye. Nimubwire Imana ko imigambi mibi yabo ipfuba, kandi ibashyire mu rujijo. Musabe Imana ikoreshe itorero ryayo nk’igikoresho cy’amahoro muri ibi bihe byuzuyemo kutamenya aho tugana.”
Graham yasoreje ubutumwa bwe yongera guhamagarira abantu “guhagarara bagasenga” ku wa Gatatu saa sita z’amanywa ku isaha ya Amerika [saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali]. Yanditse ati: “Miliyoni z’abantu bazirikana ibyaha byabo, basaba imbabazi, bakihana kandi bagashaka Imana bizagira icyo bihindura.”
Ibyavuzwe ku myigaragambyo n’itegeko ry’abinjira mu gihugu
Iri hamagarwa ryo gusenga no kwihana ryabaye hashize iminsi mike Graham atangaje, mu butumwa yashyize kuri Facebook, ko imyigaragambyo iri kubera hirya no hino muri Amerika irwanya ibikorwa byo kubahiriza amategeko y’abinjira mu gihugu, ishyigikiwe n’abitwa abarwanashyaka b’aba-socialistes b’ikirenga, avuga ko intego yabo ari guhindura Amerika nka Venezuela no gusenya igihugu uko tukizi.
Yamaganye amagambo avuga ko yatangajwe n’abigaragambya arimo nko “rokora ubuzima, wice ICE!” ndetse no gusaba ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Kristi Noem, amanikwa.
Yaburiye ati: “Kubeshya, kwiba no guhemuka—nta na kimwe babona nk’ikizira mu gushaka gufata ubutegetsi. Ikibabaje ni uko benshi mu bitabira iyo myigaragambyo batazi ko barimo gukoreshwa nk’ibikoresho.”
Ku rupfu rwa Renee Good
Renee Good yarashwe akicwa n’umukozi wa ICE i Minneapolis, muri Leta ya Minnesota, ku wa Gatatu ushize. Mu gihe ubutegetsi bwa Trump buvuga ko uwo mupolisi yarimo yirwanaho, bushingiye ku mashusho agaragaza Good agerageza kugonga umukozi wa ICE n’imodoka, abamunenga bavuga ko kuraswa kwe bitari ngombwa kandi ko atari ateye umutekano uwo mupolisi.
Franklin Graham na we yatanze igitekerezo cye ku byabaye, mu itangazo yasohoye ku wa Kane. Yagize ati: “Birababaje cyane ko Renee Good yapfiriye i Minneapolis ejo. Nimwibuke umuryango we n’abamukunda mu masengesho.
Ibi bitwibutsa ko buri wese akwiye kumvira inzego z’umutekano. Iyo bakubwiye guterura amaboko, bayaterure; bakubwiye gusohoka mu modoka, usohoke. Niba ufite impaka, uzijyane mu rukiko, umucamanza ni we uzagena uwari mu kuri. Ariko ntukishyire mu kaga ko gukomereka.”
Src: Christian Post