× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu 3 zatuma witabira cyangwa ntiwitabire igitaramo cya Ben na Chance kuri Pasika – Rugaju Reagan

Category: Journalists  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impamvu 3 zatuma witabira cyangwa ntiwitabire igitaramo cya Ben na Chance kuri Pasika – Rugaju Reagan

Mu kiganiro cyihariye cyatambutse kuri Holly Room kuri YouTube, umunyamakuru uzwi mu bijyanye na siporo, Rugaju Reagan, yasobanuye impamvu zitandukanye abantu bakwiriye kwitabira igitaramo cya Ben na Chance kizabera muri BK Arena kuri Pasika.

Mu by’ingenzi yagarutseho aganira Christian Abayisenga kuri Holy Room, yavuze ko ubuzima bwa Ben na Chance bushingiye ku buhamya bukomeye, cyane cyane ibyababayeho byo gupfusha imfura yabo, ibintu byabagizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo. Nk’uko yabivuze, “Ni abantu bafite ubuhamya bukomeye cyane buri mu ndirimbo,” agaragaza ko indirimbo zabo zishingiye ku mateka banyuzemo, ibituma ziba isoko yo guhumuriza abandi banyuze mu bibazo bisa n’ibyabo.

Yongeyeho ko nyuma y’imyaka ine batabona urubyaro, Imana yabagaragarije imbabazi, ubu bakaba bafite abana bane, bikaba byarabaye isomo rikomeye ku bakunzi babo n’abumva ibihangano byabo. Ibi bituma indirimbo zabo zigira uburemere budasanzwe, kuko ziba zigaragaza ubuzima nyabwo n’ukwizera kudacogora. Nk’uko yabivuze, “Nubwo waba utarabuze umwana, uhageze wahumurizwa, kuko izo ndirimbo zivuga ko iyo Imana uyihaye umutima wawe ugera ku nsinzi.”

Impamvu ya kabiri Rugaju yagarutseho ni isano y’igitaramo n’umunsi wa Pasika, aho yibukije abantu ko izo ndirimbo zigira uruhare mu kwibutsa kuzuka kwa Yesu Kristo. Yagize ati: “Icya kabiri, ni kuri Pasika… bafitè indirimbo ivuga ngo nzaririmba kuzuka kwe nk’impamvu yo kwizera kwange.” Yashimangiye ko Pasika ari igihe cy’ingenzi mu kwizera kwa gikristo, aho hibukwa intsinzi ya Yesu ku rupfu, ibigaragaza ko abamwizera bafite icyizere cy’ubugingo bw’iteka.

Yongeyeho ko kuzuka kwa Yesu atari inkuru gusa, ahubwo ko ari impamvu yo kwizera no kugira ubuzima bufite intego. Mu magambo ye, yavuze ati “Yesu ntiyazutse gusa, ahubwo yazukiye kuduha ubugingo,” agaragaza ko igitaramo gifite ubutumwa bushobora gufasha abantu benshi, harimo n’ababa bafite ibibazo bitandukanye mu buzima.

Impamvu ya gatatu yashimangiye ni inyungu yo guteranira hamwe, aho yavuze ko gusangira Ijambo n’abandi bizera bifasha mu kongera imbaraga no mo guhumurizwa. Yagize ati: “Guteranira hamwe ni ugusubizanyamo imbaraga.” Nubwo yemera ko umuntu ashobora gusenga ari wenyine Imana ikamwumva, ashimangira ko guteranira hamwe bifite akamaro kanini mu kubaka ukwizera no kongera imbaraga mu buzima bwa buri munsi.

Rugaju yanagaragaje ko igitaramo kizitabirwa n’abahanzi bashya nka Alicia na Germaine, kandi bizaba ari ubwa mbere bitabiriye bene ibyo bitaramo bagiye kuririmba indirimbo zabo zirimo Uriyo, Ibendera, Rugaba, Wa Mugabo…, bikaba byitezwe ko bazatanga umusanzu ukomeye. Yagize ati: “Indi mpamvu ikomeye ni ukuzabona abantu bashya baririmba… bizaba biryoshye.”

Mu gusoza, Rugaju Reagan yagaragaje ko nta mpamvu ikomeye yatuma umuntu abura kwitabira iki gitaramo, uretse gusa impamvu zidasanzwe nk’uburwayi, kuba ukiri mu gihe cyo kubyara cyangwa kuba uri hanze y’igihugu, ariko abo na bo bafite amahirwe yo kukireba binyuze kuri www.conekyt.com.

Ibi abitangaje mu gihe habura amasaha make ngo Abakristo bizihize umunsi mukuru wa Pasika, aho akomeje gukangurira abakunzi b’Imana n’ab’umuziki wa Gospel kudacikwa n’igitaramo gikomeye cyiswe “Easter Jubilee Music Gathering” cyateguwe n’itsinda rya Ben and Chance, kizabera muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 ku munsi nyir’izina wa Pasika.

Amatike aracyaboneka ku rubuga rwa ticqet.rw cyangwa binyuze kuri kode ya telefoni 51301*01#, bikaba ari ingenzi kuyagura hakiri kare kuko ku munsi w’igitaramo araba yazamutse ku giciro, kuva ku Upper Room igura 5,000 Frw, Stage View 10,000 Frw, Premium 20,000 Frw, Altar Zone 25,000 Frw, CIP Zone 35,000 Frw kugeza kuri Executive Zone 50,000 Frw. Kwitabira iki gitaramo kuri Pasika ni amahirwe yo guhimbaza Imana.

Nawe wagura itike yawe!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.