Nubwo "Gospel Jazz Concert" imaze kumenyekana mu bakunzi ba Justin Cubaka, kuri iyi nshuro ngo agaseke karuzuye kandi ngo gutanga ibyishimo ku bazitabira igitaramo cye ni ihame.
Uyu muhanzi ubarizwa ku rutonde rwa’bahanga mu gucuranga gitari Elegitirike na Akusitike (Electric and acoustic Guitar), bamwe mu bitabiriye ibitaramo bye bya Jazz bavuga ko ari ku rwego rwiza rwo gukora muzika ya Jazz.
Justin Cubaka atangaza ko mu itangira rye no guhitamo kwerekeza kariyeri ye muri Gospel Jazz atari azi iyo biva bikagera nyuma nibwo yaje kubaza Imana, nayo iramusubiza iti "Komeza unkorere mwana wanjye nibyo udasobanukiwe uzabimenya" nk’uko yabitangarije Paradise Tv.
Urugendo rw’uyu muhanzi rwatangiye ari umwana muto akunda muzika kandi akorera Imana kugeza mu 2016 aho Imana yaje kumuha iyerekwa ryo gukora Muzika ye nk’umunyamwuga.
Ashimira cyane Ababyeyi be mu mwuka Apotre Masasu na Pastor. Lydia Masasu bamufashije kuva kera ndetse kugeza ubu bakaba bataramutera umugongo.
Kuri ubu ahamya ko igitaramo ari gutegura kizabamo udusha twinshi. Iki gitaramo kiteganyijwe kuba tariki ya 23 Ukwakira 2022 kikazabera i Masoro kuri ERC. Cubaka azaba yifatanya na Shekina Worship Team, Josh Ishimwe na Kingdom of God Ministries.
Cubaka agiye gukora igitaramo gikomeye
REBA INDIRIMBO "NASUBIRI" YA CUBAKA JUSTIN
REBA INDIRIMBO NZAGUKORERA YA JUSTIN CUBAKA