× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

#Kwibuka32: Apôtre Migonne yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Category: Ministry  »  32 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

#Kwibuka32: Apôtre Migonne yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Apôtre Migonne Alice Kabera, yahumurije abarokotse Jenoside ashimangira ko hari icyatumye barokoka.

Apôtre Migonne Alice Kabera uyobora Women Foundation Ministries, yatanze ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abarokotse no gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka no kurinda amateka mabi ko yazongera kubaho.

Ubutumwa bwe

“Imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, ku bantu bamwe bari kure y’ayo mateka, ishobora kugaragara nk’igihe kirekire; ariko ku muntu wabuze uwe, wabuze uwo bakundanaga bya hafi, cyangwa wakomerekeye ahantu yumvaga ari ho yakirira kandi, kuri bo, biba bisa nk’aho byabaye ejo hashize.

Muri uru rugendo rw’ubuzima, hari igihe umuntu yumva ariho, ariko akagera aho akenera umubyeyi, umuvandimwe cyangwa inshuti ye magara, akumva ari nk’aho arimo “gupfa” buhoro buhoro mu mutima.

Intumwa Pawulo yabivuze neza mu 1 Abakorinto 15:31, agira ati: “Mpfa buri munsi.” Ibi ntibivuga gutsindwa, ahubwo ni ukugaragaza uburemere bw’ibyo umuntu aba yikoreye mu buzima, cyane cyane ibikomere byo mu mutima.

Nubwo bimeze bityo, ihumure rituruka kuri Kristo riracyariho. Ni wowe wasigaye, kugira ngo uhagarare, ukomeze urugendo. Ibyanditswe byera muri Yesaya 1:9 bivuga ko iyo Uwiteka atadusigariza igice gito cy’abarokotse, tuba twarabaye nka Sodoma na Gomora. Ibi bisobanura ko wowe uriho uyu munsi, uri imbuto Imana yasize kugira ngo ubuzima bukomeze.

Ni ishimwe rikomeye kubona hari abarokotse bakomeje kubaho, bakiyubaka, bakubaka imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange. Uwo ni umusaruro w’imbaraga, ukwihangana n’ubufasha bw’Imana.”

Yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko muri iyi minsi yo Kwibuka ku nshuro ya 32, turasabwa kwibuka twiyubaka, tugakomera ku bumwe, tukarwanya icyatuma amateka mabi yongera kwisubiramo. Kwibuka ni inshingano, ariko no kwiyubaka ni intego.

Twibuke, twiyubake, turinde ejo hazaza h’u Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.