× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda: Icyo bisobanuye ku Bakirisitu

Category: Leaders  »  7 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda: Icyo bisobanuye ku Bakirisitu

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora yabaye kuri uyu wa Kane. Bisobanuye iki ku Itorero muri Uganda?

Museveni yatsinze amatora, aho yagize 72% by’amajwi, agatsinda umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Bobi Wine wagize 25%. Aya matora yakurikiwe n’impaka n’imvururu, kuko Bobi Wine yahise ayahakana avuga ko habayemo uburiganya n’ihohoterwa.

Ku bijyanye n’akamaro ibi bifitiye Abakirisitu, ubutegetsi bwa Museveni buzwiho kudahutaza cyane amadini, cyane cyane amatorero ya gikristo. Mu gihe amaze ku butegetsi, Uganda yakomeje kuba igihugu gifite ubwisanzure bwo gusenga, amatorero agafungurwa ku mugaragaro, Abakirisitu bakagira uruhare mu mibereho rusange, haba mu burezi, ubuzima n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Abenshi mu Bakirisitu babona gutsinda kwe nko gukomeza kw’ituze n’umutekano wabo, by’umwihariko ku madini mashya, ugereranyije n’ibihugu bimwe byo mu karere.

Abakirisitu muri Uganda bakomeje kubona umutekano n’ubwisanzure bwo gusenga ku butegetsi bwa Museveni.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni afite imyaka 81 y’amavuko. Yatangiye kuyobora Uganda mu 1986, bityo mu 2026 amaze hafi imyaka 40 ayobora iki gihugu agerageza guha ituze Abakiritso.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.