× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Naboth Kalembire, umugabo wagize igikundiro cyinshi ku musozi w’u Rwanda arakumbuwe!

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Naboth Kalembire, umugabo wagize igikundiro cyinshi ku musozi w'u Rwanda arakumbuwe!

Naboth wataramiye mu matorero atandukanye mu Rwanda, arakumbuwe cyane nyuma y’igihe kinini amaze mu mahanga.

Naboth Kalembire ni umuririmbyi mpuzamahanga wamenyekanye muri Province ya Sud-Kivu, muri Nord n’ahandi muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo. Siho gusa kuko intumbero ye yari ukwaguka akarenga imipaka avuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo, atoza amatsinda, amakorali byaba ku miririmbire no mitunganyirize y’indirimbo ibyo bitaga cyera (Cassette).

Akigera ku musozi w’ uRwanda yahaboneye inshuti, abavandimwe ndetse ahakorera umuziki igihe kitari gito. Ubuzima bwa Naboth Kalembire burangwa n’ibyishimo ari na byo bituragara indirimbo.

Naboth ni umwanditsi w’indirimbo utashakisha akaba ari n’umuhanga ku gucuranga Piano (keyboard) kuko ari umugabo ukunda muzika ndetse nayo yamukundiye iramuyoboka.

Iyo akuganirije ku buzima bwe akubwira ko burangwa n’inzozi ndetse mu nzozi akaba ashobora kuhamenyera byinshi yifashisha mu gukora akazi ke ka buri munsi.

Naboth yataramiye mu Matorero atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yaciye hose yahagarukaga inshuro zirenze 5.

Uganiriye n’abayumbe benshi bakubwira ko bakuze bazi Naboth kandi aririmba mu makorari akomeye yo muri Sud Kivu Uvira mu Bufurero, yewe na Bukavu.

Kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomereje gukorera Imana nyuma yo kuba igihe kitari gito mu gihugu cya Kenya. Ntashobora kurambika inanga ndetse abakunzi be bitegure akaririmbo gashya.

Ushaka kumva indirimbo ze no gusura ibikorwa bya Naboth Kalembire wasura youtube channel ye n’ubundi mu mazina ye wandike Naboth Kalembire.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.