× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nahoze narabaswe n’ubusinzi n’ubusambanyi Yesu arantabara— Ubutumwa bwa Emeline “Ishanga”

Category: Testimonies  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nahoze narabaswe n'ubusinzi n'ubusambanyi Yesu arantabara— Ubutumwa bwa Emeline “Ishanga”

Emeline yavuze uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwe, mu butumwa bwakoze ku mitima ya benshi

Umunyarwandakazi Kwizera Emelyne uzwi cyane nka “Ishanga” yongeye kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza ubutumwa bwuzuyemo ubuhamya bw’uburyo Yesu Kristo yahinduye ubuzima bwe.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 22 Gicurasi 2026, bwakunzwe n’abarenga ibihumbi 33 ndetse bugatangwaho ibitekerezo birenga 1,300, Emeline yavuze ko nta cyaha cyangwa ingeso mbi Yesu adashobora gukuraho ku muntu wemeye kumwegera.

Yagize ati: “Nta ngeso Yesu atagukuraho! Icyaha cyawe ntabwo kirusha imbaraga imbabazi ze, ngwino yiteguye kukubabarira.”

Yanifashishije umurongo wo mu Bagalatiya 2:20 ugira uti: “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye.”

Mu buhamya bwe, Emeline yavuze ko mbere yo gukizwa yari yarabaye imbata y’ibyaha byinshi birimo ubusambanyi, ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge no kujya mu tubari, ariko akaza guhindurwa na Kristo.

Yagize ati: “Mbere ntarakizwa, nari imbata y’ibyaha byinshi. Ubusambanyi, ubusinzi, kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, kujya mu kabari n’ibindi byinshi, ariko Kristo aza guhindura ubuzima bwanjye.”

Yakomeje avuga ko ubu yishimira kuba yarahindutse icyaremwe gishya kandi akaba yarabaye umwana w’Imana.

Ati: “Ndashimira Kristo wahinduye ubuzima bwanjye, ubu nkaba ndi icyaremwe gishya, ndi umwana w’Imana, nkaba ndi umuragwa w’Ijuru.”

Emeline kandi yashishikarije abantu bafite ibyo babaswe na byo kutigunga cyangwa kwiheba, avuga ko Yesu ashobora kubabohora nk’uko na we yabimukoreye.

Ati: “Wowe ushobora kuba warabaswe n’ikintu runaka, bwaba ubusambanyi, ibiyobyabwenge, kwikinisha, gukunda abo muhuje igitsina, cyangwa ibindi byakunaniye kureka… ndagira ngo nkubwire ko byose Kristo abasha kubihindura nawe ntumenye uko bigenze.”

Ubu butumwa buje nyuma y’amezi menshi Emeline afashe icyemezo cyo gukizwa no kubatizwa.

Ku wa 8 Ugushyingo 2025, Emeline yari yasangije abantu amafoto y’igihe yabatizwaga, avuga ko Imana yamukuye mu buzima bw’umwijima ikamuha ubuzima bushya.

Icyo gihe yavuze amagambo akomeye agaragaza uko yabonaga ubuzima bwe bwa mbere, ati: “Sinari nkwiriye agakiza. Nari umuntu mubi, naravumwe, ndi mu rubanza rw’urupfu. Ariko Yesu yampaye izina rishya, yanyise inshuti ye.”

Yanavuze ko Yesu yamwambuye “imyambaro y’isoni” akamwambika iyera, ashima amaraso ya Kristo yamwogeje ibyaha.

Emeline yatangiye kumenyekana cyane mu 2024 nyuma y’ifoto yakwirakwiye ari kumwe n’umuhanzi The Ben, ibintu byakuruye ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwe bwatangaje benshi.

Mu ntangiriro za 2025, yongeye kuvugwa cyane nyuma y’amashusho y’urukozasoni yamugaragayemo, ayo bamwe bavuga ko atari na we kwari uguharabikwa, yakwirakwiriye kuri internet muri icyo gihe, ndetse aza no gutabwa muri yombi hamwe n’abandi bagenzi be.

Nyuma byaje kuvugwa ko ibyo bikorwa byari bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byatumye ajyanwa mu kigo ngororamuco.

Uyu munsi, Emeline avuga ko ubuzima bwe bwahindutse burundu kandi ko yahisemo gukurikira Kristo no kubaho ubuzima bushya.

Emeline akomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ze abwiriza ubutumwa bwiza bushingiye ku buhamya bwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.