× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev Dr. Antoine Rutayisire ategerejwe mu guhugura Abanyeshuri ba Kaminuza ya Huye

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Rev Dr. Antoine Rutayisire ategerejwe mu guhugura Abanyeshuri ba Kaminuza ya Huye

Ku wa 14 na 15 Werurwe 2025, Rev Dr. Antoine Rutayisire azagira uruzinduko muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho azigisha Ijambo ry’Imana mu gikorwa cyateguwe n’ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere y’Abakristo muri iyi kaminuza, Forum of Evangelical Association (FAE).

Insanganyamatsiko y’iki gikorwa: “The Promise of Salvation, Hope for the Lost” ishingiye ku murongo wa Bibiliya muri Yoweli 2:32, igaruka ku isezerano ryo gukizwa no gutanga icyizere ku bari baratakaje ibyiringiro.

Uyu mubwiriza ukomeye, wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inyigisho ze zifasha benshi, azaganiriza abanyeshuri ku buryo bwo gukura mu mwuka, gukomeza kugendera mu isezerano ry’Imana no gukoresha neza igihe cyabo cya kaminuza mu murimo wayo.

Aho igikorwa kizabera n’amasaha
Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025: 07:30PM - 09:30PM mu cyumba kinini cy’inama (Main Auditorium)
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025: 01:30PM - 05:30PM muri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda (UR Stadium)

Korali zizafatanya mu murimo

Iki gikorwa kizaba gifite umwihariko w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, aho hazaririmba amatsinda atandukanye arimo:
• Pishon W.T
• Ibanga Choir
• Singiza Music Ministries
• Boaz Choir
• Ben W.T
• FAE Mass W.T
• Kubwubuntu Choir
• La Bonne Nouvelle Choir

FAE: Ihuriro ry’abanyeshuri b’Abakristo muri Kaminuza
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, abanyeshuri benshi bagira imyizerere itandukanye, bigatuma bibasaba gukora amatsinda cyangwa imiryango bahuriramo bagasengera hamwe. FAE (Forum of Evangelical Association) ni ihuriro rihuza amatsinda y’abanyeshuri b’Abakristo bo mu madini anyuranye nka CEP y’ADEPR, RASA y’Abangilikani, ndetse n’andi matsinda ashingiye ku madini atandukanye. Intego ni uguhuza abanyeshuri b’Abakristo, bakigira hamwe, bagasangira ubuzima bwo kwizera, kandi bakubaka umwuka w’ubusabane n’ivugabutumwa.

Rev Dr. Antoine Rutayisire: Umwigisha ukunzwe mu Rwanda
Dr. Antoine Rutayisire yamenyekanye cyane nk’umuntu wigisha Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse, akanatanga inama ku bijyanye n’ubuzima bw’umwuka, umuco, n’imiyoborere. Yabaye umushumba mukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda mu gihe cy’imyaka myinshi, ariko ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru mu bijyanye n’ubushumba, akomeza kwigisha nk’umuvugabutumwa wigenga.

Uretse kuba umwigisha mwiza w’Ijambo ry’Imana, Dr. Rutayisire azwiho kugera abantu ku mutima, kubashishikariza gukomeza inzira yo gukiranuka no gusigasira indangagaciro z’ubukristo. Ibi bituma ahuriza hamwe imbaga nyamwinshi iyo abwiriza, cyane cyane urubyiruko riri mu bakunda cyane inyigisho ze kuko ziba zishingiye ku buzima bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyateguwe na FAE kitezweho gufasha abanyeshuri gukura mu mwuka, kongera ubusabane bw’abanyeshuri b’Abakristo, no kubaha umurongo mwiza wo gukomeza kugendera mu kwizera kwabo.

Rev Dr. Antoine Rutayisire yitezweho guhugura abanyeshuri b’Abakristo ba Kaminuza mu buryo bw’umwuka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.