Roho Nzima Mu Mubiri Muzima - Ni intero twahisemo nka TPN na Paradise.rw. Si twe gusa kuko mu bikorwa byigaragaza, ADEPR nayo yerekanye ko Roho nzima ikwiye kuba mu bubiri muzima.
Kuwa Gatanu tariki 27.01.2023, ADEPR yanyarukiye mu Karere ka Rubavu, ikora ivugabutumwa riciye mu bikorwa yise Urugendo rw’impinduka zuzuye ari nayo yimirije imbere mu 2023.
Ni umuhango watangijwe n’umushumba w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Isaie Ndayizeye werekanywemo n’ibyakozwe muri #HSI birimo Guha no kubakira abatishobye ubwiherero 25 bugezweho, uturima tw’Igikoni, inka, Intama, ihene n’abarimu 44 bashyizweho mu matorero bazakomeza gufasha Abaturage.
Umuyobozi w’Akarere, Kambogo Ildephonse yitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Igikoni cy’itorero, cyateguwe ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zigamije kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira ry’Abana bari munsi y’imyaka 5.
Meya wa Rubavu yashimiye cyane ubufatanye bukomeje hagati y’Akarere n’idini rya ADEPR, binyuze mu bikorwa by’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, aho mu butumwa butandukanye bwatanzwe, yasabye abatuye imirenge ya Busasamana, Cyanzarwe n’abandi gukomeza gufatanya n’ubuyobozi.
Mu butumwa ADEPR yanyujije kuri Twtter, yavuze ko yatangije "ibikorwa by’urugendo rw’impinduka zuzuye byo mu mwaka 2023", iha ubufasha bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Rubavu. Iri Torero ryatangaje ko ryatanze inka 16, ihene zikamwa 10, intama 112, ubwiherero 25 rinatangiza irerero (ECD) mu rwego rwo ku rwanya igwingira.
Iki gikorwa cyashimwe n’abarimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François wanditse kuri Twitter ubutumwa bushimira cyane ADEPR anayisaba ko ubu bufatanye bwazakomeza kuko butanga impinduka nziza ku baturage.
Ati: "Turashima cyane ubuyobozi bwa ADEPR kuri ibi bikorwa byiza kandi bifite impinduka nziza ku buzima bw’abaturage. Ubu bufatanye n’Intara y’Iburengerzazuba hamwe n’uturere tuyigize busugire. Imana ibahe umugisha".
Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev Isaie Ndayizeye agaburira abana bato
Ifoto y’urwibutso