Mu Karere ka Rubavu, hakomeje kuvugwa inkuru ya Helvine, umwana w’imyaka 12 ukomeje kuvugwa cyane kubera ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza akorera abatishoboye, dore ko aherutse kuhagirira ibihe byiza.
Uyu mwana usura abantu bari mu mimerere igoranye akabafasha, harimo abari mu bitaro, abana bo ku mihanda n’abandi bari mu mibereho igoye, ibyo akora byose bitangaza benshi kuko yagize igitekerezo cyo gufasha abandi akiri muto cyane. Ibi byatumye abakunzi be bamugaragariza urukundo rudasanzwe mu ruzinduko we n’umuryango we bagiriye i Rubavu, ahazwi nko ku Gisenyi.
Mu kiganiro Paradise yagiranye na Papa wa Helvine, Yves Ndahiro, yavuze ko abakunzi ba Helvine batangajwe n’ibikorwa by’uyu mwana, bavuga ko ibyo akora birenze ibisanzwe kandi bikwiriye gushimirwa.
Yagize ati: “Abakunzi ba Helvine biteguye kumugwa inyuma, kuko ibikorwa bye byazanye umugisha mu muryango no mu buzima bwabo, bikaba byaratumye abona ubundi buzima bushya.”
Helvine na we yashimiye abantu bose bakomeje kumwereka urukundo, avuga ko atigeze atekereza ko ibikorwa yakoraga bizagera aho bigeze uyu munsi. Yavuze ko we yumvaga akora ikintu gisanzwe, nyamara akaza gusanga atari ibisanzwe, kuko byagize ingaruka nziza ku bantu benshi.
Mama wa Helvine na we yagize icyo avuga kuri uru ruzinduko, ati: “I Gisenyi twahagiriye ibihe byiza cyane hamwe n’abakunzi bacu, batweretse urukundo rudasanzwe. Ni byo koko, ineza uyisanga imbere.” Aya magambo agaragaza ko umuryango wa Helvine wanyuzwe n’urukundo n’ubufasha bagaragarijwe.
Ku ruhande rwa Papa wa Helvine, Yves Ndahiro, yavuze ko ashimira Imana yatumye agira umuryango umeze utyo, anagaragaza ko Helvine ari umugisha wavuye ku Mana ugamije gukora ibidasanzwe ku isi.
Yagize ati: “Hari ibintu Helvine atubwira natwe tukabigirira ubwoba, tukabona nta bushobozi tubifitiye, ariko ukumva ameze nk’aho abizi ko bizaba. Aho ni ho tubonera ko atari umwana usanzwe.”
Uwase Clarice, umwe mu bakunzi ba Helvine, yavuze ko yizeye ko uyu mwana azahesha u Rwanda ishema, ndetse akazagira uruhare mu bikorwa bikomeye ku rwego rw’isi yose. Yavuze ko Helvine ari umuntu ufite inzozi zagutse zireba isi yose, ari na yo mpamvu yahisemo kuba hafi ye no kumufata nk’inshuti, kuko abona ko atari umuntu usanzwe.
Muri uru ruzinduko, abantu benshi baje kureba Helvine, bamujyana ahantu hatandukanye harimo ku mazi azwi nko kwa West, abandi bamujyana kumwereka Kongo, ndetse n’abandi bamujyana mu nka kumuha amata. Papa wa Helvine yavuze ko uru ruzinduko rwari rwiza cyane, kandi ko amashusho azagenda agaragazwa umunsi ku wundi.
Uru ni rwo ruzinduko Helvine n’umuryango we bagiriye i Gisenyi hamwe n’abakunzi babo, rukaba rwarabaye urwihariye kandi rugaragaza uko ibikorwa by’urukundo bishobora guhuza abantu benshi.
Helvine afite imyaka 12, akaba ari umwana ukunda gufasha abatishoboye bari mu mibereho igoye, mu bitaro, abana bo ku mihanda n’ahandi. Afashwa cyane n’ababyeyi be, kandi bamufasha binyuze mu muryango yashinze witwa Helvine Foundation, ugizwe n’abantu bifatanya mu gufasha abatishoboye.
Abifuza kuvugana n’umuryango wa Helvine cyangwa gutanga inkunga bashobora guhamagara kuri izi nimero: 0788920118 (Mama wa Helvine) na 0785544830 (Papa wa Helvine).
Umuryango wa Helvine ushimira byimazeyo abawuba hafi mu bikorwa by’urukundo bakorana, ukabasabira imigisha ivuye ku Mana.
VIDEO Y’UKO BYARI BYIFASHE MU RUZINDUKO RWE I RUBAVU
Helvine
Abagize Helvine Foundation
Helvine ari kumwe n’abagize umuryango we hamwe na Mugisha (ibumoso ari kumwe na Se wa Helvine) uri mu bana yafashije
Ababyeyi ba Helvine
Yves Ndahiro, Papa Helvine
Mama Helvine