× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

VIDEO: Hateguwe igiterane cyo kwizihiza ishingwa rya Grace Room n’imyaka 4 y’ibikorwa

Category: Ministry  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

VIDEO: Hateguwe igiterane cyo kwizihiza ishingwa rya Grace Room n'imyaka 4 y'ibikorwa

Pastor Julienne K. Kabanda yatangaje ko Grace Room Ministries igiye kwizihiza imyaka 4 y’ikivi bamaze kusa, ikivi cyiganjemo ibikorwa bitandukanye ndetse byatanze umusaruro w’ikirenga buri wese atabura kwishimira no gushimira Imana yabashoje.

Ni mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuwa Gatatu, kiyoborwa n’umuyobozi mukuru wa Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda. Yasobanuye neza intego za Grace Room ko zishingiye ku gusenga no kubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo harimo guterana, gusakaza inyigisho, n’ibiganiro. Harimo kandi kugeza ibikorwa by’urukundo, ihumure n’impuhwe (compassion) ku bantu baba mu buzima bubabaje

Grace Room yahamirije itangazamakuru ko muri ibi bikorwa bakoze cyane cyane ibishingiye ku mpuhwe n’urukundo babibonyemo umusaruro ukomeye kuko byanashyigikiye gahunda za Leta zo kwita ku batishoboye no kugira neza.

Agaruka kuri bimwe mu bikorwa byakozwe muri uru rugendo rw’imyaka 4, Pastor Julienne K. Kabanda yavuze ko mu burezi babashije kwishyurira abana amashuri y’imyuga, ayisumbuye n’abanza. Mu buzima babasha gutanga ’mutuelle de santé, basura abarwayi ndetse bishyurira abaheze mu bitaro bananiwe kwiyishyurira kubera amakiro make.

Si ibyo gusa kuko bunganiye no mu mirire (Nutrition) batanga ibyo kurya no gufasha abana kubona indyo yuzuye. Grace Room yitaye kandi ku nkingi y’miturire kuko ari ikintu kigora abantu cyane, ibasha kwishyurira ubukode imiryango itishoboye, ibagezaho n’ibikiresho byo mu nzu.

Abajijwe icyo yaba yarishimiye cyane muri iki kivi bamaze kwesa, Pastor Julienne K. Kabanda yavuze ko iyo anyujijwe amaso mu mashusho yafashwe bari mu bikorwa bya Grace Room, yishimira cyane imitima yagarukiye Kristo.

Yavuze ko imbuga nkoranya mbaga zatanze umusaruro ukomeye, akishimira ko itangazamakuru ryabigizemo uruhare. Yagize ati "Ni ukuri nishimira ko namwe mwabigizemo uruhare nk’abafatanyabikorwa kuko iyi minyago twazaniye Kristo namwe ingororano tuzisangiye"

Mu ntego z’igihe kirekire za Grace Room harimo kubwiriza ubutumwa byibuze abagera kuri miliyoni 2 bazagarukire Kristo Yesu. 

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022 abakijijwe bangana na 915 mu gihe muri uyu mwaka habatijwe 152 ndetse hari n’abandi 93 bamaze kwiyandikisha kubatizwa uyu mwaka utararangira

Mu bindi Geace Room iteganya kandi gukomeza kongera ubushobozi, guhugura abafite imihamagaro ndetse no gufasha abatishoboye kwihangira imirimo batozwa gukora imishinga ibyara inyungu.

Ibi bikorwa byose ni byo byabateye gutegura igiterane cy’iminsi 7 yo kwizihiza imyaka 4 bamaze uyu muryango ushinzwe. Iki giterane giteganyijwe gutangira kuva ku itariki ya 5 Ukuboza kugeza kuya 11 Ukuboza 2022, kikazabera ku rusengero ry’Umwungeri mwiza (Good shepherd Community Church) i Nyarutarama.

Pastor Julienne Kabanda Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministries

Pastor Julienne Kabanda yari agaragiwe n’abo babana muri Grace Room

REBA HANO IKIGANIRO PASTOR JULIENNE YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.