Ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, mu Karere ka Muhanga hazabera igitaramo gikomeye cyiswe “Himbaza Imana Live Concert,” kizahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’abahanzi n’abakozi b’Imana batandukanye bazaririmba, bazigisha, ndetse bakanasengera imbaga.
Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa EAR Gitarama (Siyoni), kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza sSaa Munani z’amanywa, kikaba cyarateguwe n’umuramyi Jeannette Tuyisenge, uzwi kandi ku izina rya Mama Beza.
Ni ubwa mbere ateguye igitaramo cye bwite mu ivugabutumwa, akaba azagihuriramo n’abahanzi n’abavugabutumwa bazwi mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura izina ry’Imana no gutera inkunga Abakristo mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Abazaririmbana na Jeannette Tuyisenge
Jeannette Tuyisenge, umuramyi utuye i Muhanga, azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel barimo:
• Mama Music – Umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zifasha abantu kwegerana n’Imana no kwihangana mu bihe bikomeye.
• J. Pierre – Azwiho kuririmba indirimbo zubakiye ku Ijambo ry’Imana, zikagira uruhare mu kwigisha no gukomeza ubwoko bw’Imana.
• Claire – Umuhanzikazi utuje ariko ufite ubutumwa bukomeye mu bihangano bye.
• Vedaste – Azwi cyane mu bihangano bigaruka ku kwihana no gukiranuka.
• Bazabimenya – Umuramyi w’inararibonye mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye.
• Fredaric, Yvette, J. Baptiste, na Alice – Bose ni abahanzi bafite impano idasanzwe, bazasusurutsa igitaramo mu buryo bwihariye.
Abakozi b’Imana bazigisha Ijambo bakavuga n’imigisha y’Imana
Mu rwego rwo kugira ngo iki gitaramo kirusheho kuba igikorwa cyuzuye, hazaba harimo n’abakozi b’Imana bazatanga Ijambo ry’Imana n’amasengesho yo gushimangira umutima wo kuramya:
• Maman Fabrice – Ni we uzigisha Ijambo ry’Imana, azatanga ubutumwa bugamije gukomeza abantu no kubagarura mu rukundo rw’Imana.
• Bishop Kabayiza Louis Pasteur – Umushumba w’inararibonye uzaba ari umwe mu bashyitsi b’imena, azagira uruhare mu gusenga asabira umugisha abazitabira.
• Rev. S. Eric – Azayobora igitaramo, afasha mu gutanga umurongo wacyo no kuyobora ibice byose by’iki gikorwa mu mwuka n’umunezero.
Insanganyamatsiko: Zaburi 95:1-3
“Inimuzaze turirimbire Uwiteka, turangurure ijwi dukomeye ku gitare cy’agakiza kacu.” Ni ijambo ry’Imana riyoboye iki gitaramo, rigaragaza intego nyamukuru yo kuramya no gukomereza abantu muri Kristo.
Kwinjira ni ubuntu!
Iki gitaramo kizaba ku buntu, kikaba gifunguriye buri wese wifuza umwanya wo kwegera Imana, kuyiramya no gushima ibitangaza yakoze. Ni umwanya wo gusabana n’Imana no guhumuriza imitima.
Ntuzacikwe! Himbaza Imana Live Concert ni umwanya udasanzwe wo guhura n’Imana mu kuramya no gushima ku rwego rwo hejuru, hamwe n’abahanzi n’abakozi b’Imana bakora umurimo batizigama.
Reba imwe mu ndirimbo zizaririmbwa mu gitaramo, Inshuti by Jeanette kuri YouTube: