× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia wo muri “Alicia and Germaine” ari mu mashimwe yo kwambara itaburiye yera y’abaganga

Category: Artists  »  5 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia wo muri “Alicia and Germaine” ari mu mashimwe yo kwambara itaburiye yera y'abaganga

Umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia Ufitimana, umwe mu bagize itsinda Alicia and Germaine, ari mu byishimo nyuma yo kugera ku ntambwe ikomeye mu buzima bwe bw’amashuri.

Ufitimana Alicia usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (UR Huye), ari mu bambitswe Itaburiye Yera (White Coat) mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2025.

White Coat Ceremony (WCC) ni umuhango wihariye ukorerwa abanyeshuri biga Ubuvuzi, iyo basoje icyiciro cya mbere cy’imyaka itatu muri Medicine, bakambikwa Itaburiye yera y’abaganga nk’ikimenyetso cyo kwinjira byeruye mu rugendo rw’umwuga w’ubuganga no gufata indangagaciro ziwuranga zirimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’ubwitange.

Mbere y’uyu muhango, Alicia yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye iri kote ryera cyangwa itaburiye, ashimira Imana ku ntambwe agezeho.

Yagize ati: “Imana ingejeje aha (kwambara itaburiye yera), urugendo rurakomeje, umuhamagaro wanjye urasobanutse neza, kandi ntewe ishema no kuba ndi guhinduka umugore ukomeye, wifitiye icyizere kandi ufite imyitwarire myiza."

Alicia azwi cyane mu itsinda Alicia and Germaine, rimaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo “Uriyo”, “Rugaba” n’izindi nyinshi. Ubu bari mu byishimo by’indirimbo yabo nshya “Ibendera”, iri gukundwa cyane n’abatari bake.

Alicia ntari mu murimo w’umuziki wo gukorera Imana gusa, ahubwo anafite umuhamagaro w’umwuga w’ubuganga, aho akomeje kugaragaza ko bishoboka guhuza impano yo kuramya n’amasomo yo ku ishuri nubwo yaba akomeye.

Urugendo rwe rukomeje gutera benshi imbaraga, by’umwihariko urubyiruko ruharanira kugera ku nzozi zarwo mu gihe runubahiriza indangagaciro nziza zo gukorera Imana.

Ufitimana Alicia wo mu itsinda “Alicia and Germaine” ari mu mashimwe yo kwambara itaburiye yera y’abaganga

REBA INDIRIMBO NSHYA "IBENDERA" YA ALICIA AND GERMAINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.