× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abanyamakuru, abahanzi, abashumba na ba Manager barataka ku bwo kubiba hagasarura inyoni!

Category: Analysis  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abanyamakuru, abahanzi, abashumba na ba Manager barataka ku bwo kubiba hagasarura inyoni!

Mu gihe bamwe bafata umwaka wa 2025 nk’umwaka wabambukije ukabageza mu mwuzuro w’amasezerano, abandi bo bakomeje kuririra mu myotsi ku bwo kwambutsa abandi nyamara bo bagasigara barebera ibyasezeranyijwe mu ndorerwamo. Kuri ubu bene aba batangiranye umwaka isengesho rigira riti "Ye Mwami ni ryali, tubwire igihe natwe uzadusubiriza".

Hashimwe Imana yadukijije mu mwaka wa 2025, ikaturinda imyambi y’umubisha, tukaba tukibasha kuzamura amaboko tukavuga ineza yayo itarondoreka. Umwaka mushya muhire kuri mwese twagendanye, twambukana mu kibaya cy’urufunzo, none tukaba tugeze aho gutambika kandi dutangiye gucyama. Nka Paradise, tuboneyeho kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2026.

Abahanzi, abanyamakuru, abategura ibitaramo, abashinzwe inyungu z’abahanzi mu bari ku ruhembe rw’imbere

Ubanza biri bunsabe kwifashisha indirimbo “Ndanyuzwe” ya Israel Mbonyi mu gusobanura agahinda ka bene data. Indirimbo “Ndanyuzwe” ni imwe mu ndirimbo za Israel Mbonyi zandikanywe ubuhanga. Ni indirimbo imaze imyaka 11 kuri YouTube, dore ko yashyizweho mu mwaka wa 2014.

N’ubwo yitwa Ndanyuzwe, ni indirimbo yumvikanamo amaganya, dore ko yanditswe igihe uyu muramyi yari ataragera ahatambika. Gusa Imana nimfasha tukongera guhura, nzamubaza imvano y’iyi ndirimbo.

Agira ati: “Mpagaze ku rugi ndakomanga bakanyumva ariko ntibugurure, ndahamagara singira unyitaba, ndarwana ariko nkaneshwa, ndasiganwa ariko singerayo, ndaroba singira icyo mfata, ndababara singira umpumuriza, ndahinga bikaribwa n’inyoni.”

Mu minsi yashize naganiriye n’umwe mu banyamakuru b’inararibonye ambwira uburyo yakobokeye iki kibuga, nyamara biza kurangira amazi y’amafaranga y’icyuzi ahinduye ubuzima bw’abatarayakobokeye.

Impamvu ingana ururo, mu by’ukuri nawe wabyumva ndetse wakwibaza ukuntu mwene so agufasha gutwara umutwaro uremereye, nyamara igihe cyo gusarura cyagera ukavuga ko utigeze kumumenya, nk’aho ari ya nkozi y’ibibi Yesu yavugaga. Ibi bakuru bacu muri uyu murimo babifiteho amakuru afatika.

Undi mushumba twaganiriye na we, utarashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze uburyo yabaye umushumba w’intangarugero yemera kugurisha inka ze kugira ngo itorero yarashumbye ribone ikibanza, anafatanya n’abakristo kubaka urusengero, ndetse baza no kubigeraho.

Nyamara kuri ubu we n’umuryango we bakaba bakomeje kuririra mu myotsi nyuma y’uko itorero rye ryamwambuye inshingano z’ubushumba, azira ko atari ku rugero rushyitse kandi rutsindagiye mu byerekeranye no kuba yaratinze kujya ku ishuri no kwandikisha “mbarushumukono”, n’ubwo we avuga ko kutiga amashuri menshi byatewe n’amateka mabi.

Ni kenshi abahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ukwinubira gutegura ibitaramo, nyamara ugasanga bakoresheje imbaraga z’umurengera mu mitegurire yaba ubutunzi ndetse n’umwanya, ariko bikarangira badakuyemo n’amafaranga bakoresheje, nyamara amatike yaraguzwe ku bwinshi.

Aha benshi bahuriza ku kuba barambukije abafite inyubako zateguriwemo ibi bitaramo, dore ko usanga hishyurwa amafaranga menshi y’inyongera nka sonorisation, ijanisha bakatwa ku matike yaguzwe, abashinzwe umutekano, kwamamaza ibitaramo, protocol n’ibindi.

Gusa iki kibazo kimaze gufata intera ku bantu bakodesha inyubako ya BK Arena, bakomeje kwinubira amafatanga y’umurengera basabwa, n’ubwo kugeza ubu bigoye kumenya igiteranyo cy’amafaranga yose umuririmbyi ushaka gutaramira muri iyi nyubako asabwa, dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko hari ubwo ushiduka wasabwe kwishyura andi mafaranga atari mu masezerano.

Ibi bigira ingaruka ku bahanzi bagiye bakorerayo ibitaramo mu bihe bitandukanye, dore ko nyuma y’igitaramo benshi bisanga mu myenda y’umurengera, nk’uko Chryso Ndasingwa yigeze kubigarukaho. Ibi bituma bamwe basigaye batinya gutaramira muri iyi nyubako, dore ko hari n’uwo ubwira kuzataramirayo agahita ataruka.

Mu bashyirwa mu majwi mu bambukije n’abahanzi nyamara bakabasiga i Kusi harimo abategura ibitaramo (event organizers). Umwe mu baramyi twaganiriye yavuze ko yigeze gutegura igitaramo amatike akagurwa, nyamara yisanga nta mafaranga yahawe; nyuma aza kumenya ko uwamufashije mu mitegurire y’iki gitaramo yashyize ubutunzi bwose mu mufuka we, amubeshya ko nta cyasagutse.

Gusa kandi n’ubwo abahanzi bakomeje kugaragaza ikibazo cyo guhinga bigasarurwa n’inyoni, kenshi na bo bagiye bashyirwa mu majwi n’abashinzwe inyungu zabo, mu kuba babashoramo amafaranga maze bakamamara bagashakaho impamvu bakabiyenzaho, mu rwego rwo gutandukana na bo, dore ko baba bageze mu gihe cyo gusarura.

Muri ba bagabo bambara amakoti meza ndetse n’imisaraba ku myambaro naho hakomeje kugaragaramo iki kibazo. Bamwe mu bashumba bato bakunze kwinubira uburyo bakobokera itorero, nyamara ugasanga umugisha uvamo ukikubirwa n’abashumba bakuru, mu gihe bo batahira guhumurizwa rya jambo rivuga ngo “hahirwa abakene”, nyamara promotions zigahabwa abataravunikiye itorero.

Si inzaduka; ba sogokuruza bacu batubereye akarorero mu kwambutsa abandi ugasigara inyuma y’urutindo.

Ubanza imyaka ikomeje gutuma mvugira mu migani, gusa abo mbwira ni abasomyi basogongeye ku mata y’umwuka adafunguye. Sogokuru Mose ni umwe mu bambukije abandi, nyamara we ntiyabashije gusoroma ku matunda yakobokeye.

Yayoboye Abisirayeli abakuye mu buretwa bwa Farawo abageza hafi y’Igihugu cy’Isezerano, ariko we ntiyigeze acyinjiramo. Reka mvuge ibya Yozefu (Joseph, se wa Yesu): Yozefu yareze Yesu, aramurinda, amuhungishiriza muri Egiputa amukiza umwami Herode washakaga kumwica, yapfuye atarabona gukora kw’imbaraga z’Umwami Yesu Kristo ndetse n’umurimo nyir’izina wo gucungura isi.

Hari igihe ntekereza bikandenga: ibaze nawe ukuntu Yohana Umubatiza yateguye inzira ya Yesu, akamumenyekanisha ku bantu, ariko we akaribwa igihanga mbere y’uko Yesu atangira umurimo we wo kubwiriza, kugeza aho apfiriye yibaza ati: “Ese ni wowe, cyangwa dutegereze undi?”.

Nonese ni nde utaterwa intimba n’uburyo umuhanuzi Eli yabereye Samweli umurezi mwiza, amwigisha kumva ijwi ry’Imana, Samweli akaba umuhanuzi ukomeye, ariko Eli agapfa urupfu rubi azize igihano cy’ibyaha atakoze, ahubwo byakozwe n’abahungu be?

Nonese niba mbeshya, ntimuzi abarimu bigishije abanyeshuri bakavamo abantu bakomeye (abayobozi, abaganga, abahanga), ariko bo bagakomeza kubaho ubuzima busanzwe?.

Ni iki cyakorwa kugira ngo hacike umuco wo kubiba abandi bagasarura?

Imwe mu mpamvu benshi bahurizaho ituma bamwe bahombera aho abandi bungukira ni imikorere ishingiye ku marangamutima. Umuti urambye kuri iyi ngingo ni ukurandura amarangamutima mu mikorere, hubakwa Gospel ya kinyamwuga yubakiye ku masezerano.

Mu mikoranire hagati y’abahanzi n’abahagarariye inyungu zabo hakorwa amasezerano asobanura intego, inshingano za buri wese n’uburyo bwo kugabana inyungu.

Ku byerekeranye n’itegurwa ry’ibitaramo, buri muhanzi akwiriye kubanza kumenya guhitamo ahantu azakorera igitaramo bijyanye n’urwego rwe n’ubushobozi bwe, kubaka ikipe ifite ubushishozi mu gutegura ibitaramo no gushakisha abafatanyabikorwa, ndetse n’ubushobozi bwo kwamamaza igitaramo.

Aha hakenewe abantu b’inzobere mu micungire y’imari n’imishinga, kugira ngo bamufashe kumenya niba umushinga w’igitaramo ateguye utazahomba.

Ku bashumba bato na bo bakwiriye kwita ku masezerano yabo, hirindwa amarangamutima yo mu buryo bw’umwuka. Ibi binareba itangazamakuru, dore ko benshi bagiye bagaragaza ko bafasha abahanzi kwamamaza ibitaramo, nyamara ntibagire icyo bagenerwa nyuma y’igitaramo.

Kuri iyi ngingo, Aline Gahongayire na Peace Nicodeme bahurije ku kuba itangazamakuru na ryo rikwiriye kwiga uburyo bwo kugirana amasezerano y’imikoranire n’abategura ibitaramo, agaragaza imirimo izakorwa n’umusaruro witezwe (expected output).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.