Charles Kagame umuramyi wamaze gufata icyicaro gihoraho mu mitima ya benshi bitewe n’indirimbo "Amakuru" imaze kurebwa n’abasanga 3.5 million yavuze byinshi ku baramyi "Alicia na Germaine" bakomeje kuba inyenyeri zimurika.
Umuramyi Charles Kagame utuye mu gihugu cya Australie yatanze ubutumwa mu ndirimbo nshya yise "Jya uvuga ineza". Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwirinda amagambo y’urucantege ahubwo bagahumurizanya ubutumwa bwo kumaranisha imibabaro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Charles Kagame yavuze ku mvano y’ubutumwa bwiza yatanze muri iyi ndirimbo nziza. Ati: "Kristo yampaye ubutumwa bwo gushishikariza abantu kubwira abandi Ineza, tubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Kristo, ubutumwa bw’ihumure bwururutsa imitima kandi bwomora inguma."
Yavuze aho Imana yamuhereye ubu butumwa. Ati: "Nari ndi mu bihe byo gusoma Ijambo ry’Imana bisanzwe Imana iransura impa ubutumwa binyuze mu byanditswe byera."
Iyi ndirimbo "Jya uvuga ineza" ni indirimbo nziza cyane yaba mu buryo bw’imyandikire, mu mu buryo bw’amajwi, mu mashusho ndetse no mu myambarire. Iyi ndirimbo yanyuze mu maboko meza dore ko amashusho yayo yatunganyijwe na Dir Musinga.
Alicia na Germaine barakunzwe muri Australia
Alicia na Germaine bakomeje kuba inyenyeri hirya no hino ku isi bitewe n’ubutumwa bakomeje gutambutsa mu ndirimbo zisize amavuta. Aba baramyi bavukana bamaze gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo nka Uriyo, Rugaba, Ibendera, Urufatiro, Ndahiriwe ndetse na Ihumure.
Aba bakobwa bava inda imwe batangiriye urugendo rw’ibitaramo bikomeye muri BK Arena. Aya mateka bayanditse mu ijoro ryacye aho bataramye mu gitaramo gikomeye "Easter Jubilee" cya Ben na Chance cyabareye muri BK Arena kuri Pasika. Baririmbye indirimbo eshatu "Ndashima umusaraba", "Uriyo" na "Ibendera".
Ubuhanga bw’aba bakobwa n’umugisha w’Imana kuri bo bikomeje gutuma binjiza ibirenge byabo mu bihe by’amasezerano. Baherutse kwegukana igikombe mu irushanwa mpuzamahanga rya Shining Star Africa Awards 2026 mu cyiciro cya Best Star New Gospel Artist [umuhanzi mushya mwiza wa Gospel muri Afrika.
Undi mugisha bagize ni uwo guhatana mu bihembo bya Africa Golden Awards 2026. Alicia & Germaine bakaba bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo [Itsinda ryiza muri Afrika], aho bahanganye n’amatsinda akomeye nka Dube Brothers (Afrika y’Epfo);
Celebration (Afrika y’Epfo); Karura Voices (Kenya); KIG Gospel (DRC).
Nyuma y’ibyo byose,aba baramyi nib oba mbere batangajwe nk’abaramyi bazaririmba mu gitaramo’’ "Easter Jubilee" cya Ben na Chance kizabera muri BK Arena
Mu gitabo cya luka 11:33 hagira hati "Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y’intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira babone umucyo."
Kuba Alicia na Germaine ari abaramyi beza b’abahanga kandi bakunzwe si abanyarwanda bonyine babibona dore ko umucyo wabo ukomeje kumurikira isi yose harimo n’abatuye mu gihugu cya Australie.
Avuga kuri aba baramyi, Kagame Charles wubashwe mu Rwanda no mu mahanga by’umwihariko muri Australia yagize ati: "Mu by’ukiri Alicia na Germaine ni abaramyi beza cyane ku giti cyanjye ndabakurikirana kandi nkunda impano yabo, naho muri rusange hano muri Australia abantu barabakurikirana kimwe n’abandi baramyi dufite mu Rwanda."
Charles Kagame ni umuramyi ufitanye amateka akomeye n’ubwami bw’ijuru dore ko ubutumwa yatambukije mu bihe bitandukanye bwagiye butuma abantu benshi batera umugongo ingoma ya satani bakayoboka inzira y’amahoro n’agakiza amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zomoye imitima y’abantu benshi zikubiye muri album ebyiri.
Zimwe muri izo ndirimbo ni Amakuru, Umuzingo, Agakiza kageze iwawe, Ntuzibagirwe, Niwe bendera, Naragukunze n’izindi….Ibihangano bye bikaba bikomeje guhembura imitima y’abatuye mu gihugu cya Australia ndetse no mu bihugu bitandukanye ku isi yose.
Alicia na Germaine baririmbye muri Easter Jubilee ya Ben na Chance yabereye muri BK Arena