Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17/06/2023 mu masaha y’umugoraba ku rusengero rwa Zerephat Holy Church ruherereye Kimironko hatangarijwe abahanzi 30 bahatanira igihembo cya Miliyoni 10 Frw mu irushanwa RSW TALENT HUNT.
Nk’uko byari biteganijwe, aya marushanwa RSW TALENT HUNT ari kuba ku nshuro ya mbere, yatangiye ku isaha ya saa tatu z’igitondo, yitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 93.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abakemurampaka batanu aribo: Bishop Justin Alain, Eddie Mico, Mucyowera Jessica, David Kega na Iyzo Pro. Barebaga umuhanzi uko yitwara mu kuririmba hagendewe ku gihe, igihangano n’imiririmbire.
Abanyempano 30 ni bo babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa. Uwaje ku isonga ni umunyempano wiyandikishirije mu Karere ka Huye (No 238 site Huye), witwa Kaneza Signoline.
Mu kiganiro kigufi na Paradise.rw, Kaneza Signoline usengera muri Restoration Church, yadutangarije akanyamuneza ko kwegukana umwanya wa mbere muri 1/2. Yavuze ko ashimira Imana yamushoboje kubona intsinzi.
Yagize ati "Nitwa Kaneza Signoline (Sinyoline) maze gusohora igihangano kimwe gifite video hari n’ibindi bifite amajwi. Ku bwo kubura ubushobozi sindabikoresha ariko mbonye ubushobozi nazisohora "
Umuhanzikazi Kaneza wabaye uwa mbere yabajijwe uko yakiriye intsinzi ntiyahisha akanyamuneza ati: "Navuga yuko ari ibintu Imana iguhereza utari witeze ko wabibona, kuba ari wowe yatoranyije urabishimira ibyo iguhaye ukaba wanakoze cyane"
Umunyamakuru wacu wari uri muri iki gikorwa, yamubajije uko yiteguye kugera ku musozo w’amarushanwa akaba yakwegukana igihembo cya Miliyoni 10 Frw, aho yibaruje mu kuza guhatana ndetse n’ishimwe yatambutsa aramutse atwaye iri ushamwa.
Signoline yasubije agira ati "Umbajije neza, nibaruje i Huye. Byose bitangwa n’Imana, ku bwajye nashyiramo imbaraga nkareba ko nagicyura ndabyifuza".
Akomeza agira ati: "Natanga ituro ry’ishimwe rigaragara ku byo Imana yaba yankoreye n’umugambi w’Imana ifitiye ubuzima bwanjye".
Kaneza arashimira abamufashije barimo imiryango ye n’itorero hamwe n’ubuyobozi bwa RSW TALENT HUNT. Twabibutsa ko iri rushanwa ryateguwe na Rise and Shine World Ministries iyobowe na Bishop Justin Alan uba mu gihugu cya Australia.
Kaneza Signoline yabaye uwa mbere muri 30 babonye itike ya FINAL muri RSW TALENT HUNT
Abanyempano 30 babonye itike ya FINAL muri RSW TALENT HUNT